Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Perezida Félix Tshisekedi, yisubiyeho kucyemezo cyokwimurira ibiro bye i Goma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 10, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yisubiye ku cyemezo cyo kwimurira ibiro bye mu mujyi wa Goma muri iki gihe, kubera impamvu yasobanuye ko ari iy’ikoranabuhanga.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’Umuvugizi we, Tina Salama, yabajijwe aho ageze yitegura gushyira mu bikorwa isezerano yahaye abatuye mu burasirazuba bwa RDC mu gihe yiyamamazaga, ryo kwimukira muri uyu mujyi, agakemura ikibazo cy’umutekano muke bamazemo igihe.

Yasubije ko ibyo yatekerezaga mu gihe yari mu nshingano bitandukanye n’ukuri yasanzemo ubwo yazitangiraga. Ati: “Urabizi ko ikoranabuhanga ry’ubu ridufasha kugera ahantu henshi icya rimwe, bidasabye ko tujyayo. Hari ibyo umuntu atekereza iyo ashaka kujya mu nshingano, n’ibyo abona iyo yazigezemo.”

Perezida wa RDC yakomeje ati: “Bitewe n’ibibazo bagenzi bacu barimo, mu gihe cyo kwiyamamaz naribwiye nti ‘Nzaza, nture hano’ ariko ubwo najyaga muri iyi nshingano, namenye ko nk’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za RDC, bitari ngombwa ko njya gutura i Goma kugira ngo bikunde.”

Tshisekedi yasobanuriye Salama ko mu gihe ari mu biro bye i Kinshasa, akurikirana urugamba ruri kubera mu burasirazuba bw’igihugu mu buryo bw’ikoranabuhanga, akoresheje amajwi n’amashusho. Yanamuhaye icyizere kandi ko ubu buryo buri gutanga umusaruro mwiza.

Uretse mu gihe cyo kwiyamamaza mu mwaka w’2018, mu 2020 Tshisekedi yasubiriyemo abo mu burasirazuba bwa RDC ko azajya kubana na bo. Yigeze kumara i Goma ibyumweru bibiri, ababwira ko arimo kubishyura ideni, abona gusubira i Kinshasa, ariko abizeza ko azagaruka.

Avuze ko kwimukira i Goma bitakiri ngombwa mu gihe ikibazo cy’umutekano muri RDC gikomeje kuzamba, bitewe n’intambara imaze umwaka n’igice ihanganishije ingabo za Leta, imitwe yitwaje intwaro yitwaje intwaro irimo Mai Mai, Nyatura na FDLR n’uwa M23

Tags: Gomaibiro byePerezida Félix Tshisekediyisubiyeho
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

I Kalehe, abana bagera kuri 200 bongeye guhura n'ababyeyi babo nyuma yuko batandukanijwe n'ibiza.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?