Umusirikare w’u Rwanda yiciwe muri Centrafrique
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 11/07/2023, saa 7:20Am, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umusirikare wo mu ngabo za RDF ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), yiciwe mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba.
Uyu musirikare yiciwe hafi y’Umujyi wa Sam-Ouandja, mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Centrafrique, ubwo yari ku burinzi.
Uyu mujyi Ingabo za Loni zagiye kuwugaruramo amahoro mu cyumweru gishize, nyuma y’uko muminsi ishize wari wagabwemo igitero cyahitanye ubuzima bw’abaturage batari bake.
Ingabo za MINUSCA mu itangazo basohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere, bavuze ko batatu mu gababye kiriya gitero cyahitanye ubuzima bw’umusirikare w’u Rwanda bishwe, undi umwe afatwa mpiri.
Umuyobozi w’ubu butumwa, Valentine Rugwabiza yamaganye kiriya gitero, gusa ashimangira ko kitagomba kubuza buriya butumwa gukomeza inshingano zabwo zo kurinda abanya-Centrafrique.
Yagize ati: “Twamaganye icyo gitero cyibasiye ingabo za Loni kandi turashimangira umuhate wa MINUSCA mu gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abasivile no gushyigikira ubuyobozi bwa Centrafrique.”
Undi wamaganye kiriya gitero ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Jean-Pierre Lacroix.
Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter, yagize ati: “Igitero gisuzuguritse kuburinzi bw’ingabo za MINUSCA uburinzi bwari bugamije kurinda abasivili ba Centrafrique cyiciwemo umusirikare w’u Rwanda. Nifatanyije na leta ya Kigali, abaturage bayo ndetse n’incuti zabo ku bw’umusirikare wapfuye.”
MINUSCA nyuma ya kiriya gitero yasabye ubuyobozi bwa Centrafrique gukora ibishoboka byose hakamenyekana abakigabye ndetse no kubageza imbere y’ubutabera.