Abaturage bo mubice byo muri Groupement ya Busanze homuri Kivu y’Amajyaruguru, bongeye guhunga aribenshi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 12/07/2023, saa 6:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umutekano muke wongeye kwiganza mubice byomuri Groupement ya Busanze homuri teritware ya Rutshuru, muntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’imugihe imirwano nayo ikomeje mw’ibyo bice aho bivugwa ko imitwe y’itwaje imbunda ishigikiwe na Guverinema ya Kinshasa ihanganye numutwe wa M23. Aho binavugwa ko Iz’ingabo zo mumutwe wa M23 zamaze kwigarurira uduce twinshi twomuri teritware ya Masisi harimo na Centre nini ya Groupement ya Bukombo homuri teritware ya Rutshuru.
Ibi byatumye hongera kuvugwa ko Abaturage bahunze kubwinshi bava mubice byegereye ahabera imirwano. Abandi baturage benshi bakaba bahunze bava muri Groupement ya Busanze homuri Chefferie ya Bwisha muri teritware ya Rutshuru bahunze bagana mugihugu ca Uganda aribenshi abandi bake bahunga bagana muri Centre ya Rutshuru.Ayamakuru tuyakesha abaturage baturiye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi bikomeza gusubiza Inyuma imibereho yabaturage muriki gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, bivuye kuntambara zurudaca. Utundi duce abaturage bakomeje kuvamo bahunga harimo Rugashari, Kaitorea, Changwi, Kitagoma ndetse na Kavugizo.
Ibi bice byo bivugwa mo nogufata kungufu abigitsina gore, aho ibi bishinjwa abagize ihuriro ry’imitwe ishigikiwe na Guverinema ya Kinshasa ariyo Wazalendo, FDLR, Nyatura ndetse na CMC.
Abaturage bo mubice bihana imbibi n’igihugu ca Uganda bo basabye ko Guverinema ya Kinshasa yabashakira amahoro numutekano mwiza nimugihe kandi bidogera ubutegetsi bwa RDC kuba barabibagiwe mugihe bagakwiye kubaha umutekano uhagije mubyabo nomubabo.