Igisirikare ca RDF, muri Centrafrique, cahoreye umusirikare w’omungabo zabo uheruka kwicwa arashwe n’inyeshamba zo mumutwe wa CPC.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 14/07/2023, saa 5:00pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) baherutse kwica umuyobozi w’abarwanyi nyuma yuko aba barwanyi bari bishe umusirikare womungabo za RDF.
Umuyobozi waba barwanyi uheruka kwicwa n’ingabo z’u Rwanda ni Général Mahamat Tom, yari yaramamaye kwizina rya “Bin Laden.”
Iki gitero umusirikare w’u Rwanda yaguyemo cy’abitwaje intwaro bo mu ihuriro rya CPC cyagabwe ku basirikare bari ku burinzi(I Rondo) hafi y’agace ka Sam-Ouandja, intara ya Haute-Kotto tariki ya 10/07/2023.
MINUSCA yatangaje ko batatu muri aba barwanyi na bo bahasize ubuzima nyuma yurupfu rwumusirikare w’u Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuhuzabikorwa mukuru w’ungirije, wabarwanyi ba CPC Nouredine Adam, tariki 13/07, yasobanuye ko Gen Muhamat Tom y’ishwe n’ingabo z’u Rwanda tariki ya 10, mu bilometero bigera ku 10 ugana ahitwa Sam-Oundja.
Iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Centrafrique rivuga ko abasirikare b’u Rwanda bavuye mu birindiro byabo muri Sam Oundja n’amaguru, berekeza aho Tom yabaga muri Sikikede, ariko ngo bakihagera mu masaa kumi y’urukerera, abarinzi be bagerageje kubarwanya, umwe aricwa, undi arakomereka, uwa gatatu afatwa mpiri.
CPC iravuga ko n’ubwo Tom yishwe, yari yarahagaritse ibikorwa by’ubunyeshyamba, asigaye ari umuhinzi, nyuma yo kubisabwa na Minisitiri Djoubaye Abazen, wamw’ijeje ko abarwanyi be bazashyirwa mu ngabo za Leta yico gihugu.
Iri huriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryigeze kugaba ibitero bikomeye ku ngabo za Leta mu mwaka wa 2020, aho ryashakaga gukuraho ubutegetsi bwa Faustin-Archange Touadéra. Waje guhabwa izindi mbaraga n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi.