
TOPIC:TWIRINDE TWE KUBA INGUMBA MUBYO KUMENYA IMANA
TWIGE KUGIRA INGESO NZIZA NIHO TUTAZABA INGUMBA MUBYO KUMENYA IMANA NO MUBYO KWIZERA
2 Pet 1:5-9
[5]Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,
[6]kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana,
[7]kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo.
[8]Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.
[9]Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera.
Ubakunda EV Kamuhora jacques Ntwayingabo