Umunyamulenge uheruka kwicwa arashwe Munkambi y’impunzi ya Nyarugusu ngo y’ishwe azirako baketse kwakorana n’a M23.
Yanditswe n’a : Bruce Bahanda, kw’itariki 17/07/2023, saa 6:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Kane w’iki Cyumweru gishize n’ibwo havuzwe inkuru y’urupfu rwumugabo w’umunyamulenge w’ishwe arashwe naba Polisi batatu(3) ba Tanzania ndetse nabasivile b’impunzi bo mubwoko bwa b’Apfurero n’a Babembe bahunze bava mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Nkuko ayamakuru tuyakesha bamwe mumpunzi za Nyarugusu homuri Tanzania babwiye Minembwe Capital News, ko murukerera rwo kuwa Kane bunvise imbunda zivuga murugo rwumugabo w’umunyamulenge w’ishwe murico gitondo maze abaturanyi babyuka batabaye basanga abarimo kurasa n’abantu bambaye imyenda ya Polisi y’igihugu ca Tanzania ndetse naba Sivile bo mubwoko bwab’Apfulero naba Bembe basanzwe arimpunzi.
Ati: “Imbunda zamaze kuvuga tubyuka dutabara, dusanga kurugo rwanyakwigendera hari imodoka ya Gipolisi, hari abapolisi batatu abandi bari Impunzi zisanswe bo mubwoko bwa b’Apfurero n’a Babembe, bahunze bava mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.”
Umwe murizi mpunzi yabwiye Minembwe Capital News ko icaba carateye ko Nyakwigendera yicwa ko habaye gutanga amakuru muri Polisi ya Tanzania ko uwishwe yari umusirikare mukuru mungabo za M23 ahamya ko ayamakuru yatanzwe n’impunzi za Babembe bahunze bava RDC.
Yagize ati : “Habaye gutanga amakuru nabi muri Polisi ya Tanzania. Aba bapolisi nabo ntibakora inshingano zabo ngobabanze bagenzure nkuko byagakozwe, Aba Bembe batanze inkuru ko uyu Munyamulenge ari umusirikare wa M23 n’imugihe uwishwe yazize iPhoto ya Papa we wumusirikare yari yashize kuri plofile ye.”
Yakomeje atanga ubuhamya ati: “Ubwo bari bamaze kwinjira munzu y’uwishwe babanjye kumubyutsa barangije batangira kumukubita ibipasu bamusaba kuzana imbunda ngo n’imyenda yagisirikare, Nyakwigendera nawe yabasubizaga ko ibyo bamubwira atabizi kuko nubundi ibyumbunda ntiyarabizi. Nyuma baje kumwica bamurashe. Umurambo we bawushira mumudoka ya Gipolisi, barigendera.”
Amakuru amaze kumenyekana nuko ubwo aba bicanyi bajanaga Umurambo wuwo bari bamaze kwica w’umunyamulenge abo bahise banashimuta umurundi womubwoko bwa Batutsi usanzwe arimpunzi Nyarugusu, uzwi kwizina rya Norbert ukekwa nawe ko yarinshuti y’uwishwe.
Ibi birangiye ubuyobozi bwa UNHCR Munkambi ya Nyarugusu bafashe umuryango w’uwishwe bawegereza kuri station ya Polisi ishinzwe gucungera Impunzi za Nyarugusu. Polisi isezeranya ko igiye gukora Iperereza ry’imbitse kurupfu rwuwishwe arashwe azira gukekwaho kuba umusirikare womungabo za M23.
Inkambi y’impunzi ya Nyarugusu igizwe n’impunzi zirenga 110,000, murizo harimo izahunze ziva Congo Kinshasa zirenga ibihumbi 60,000.
Izonkora maraso igihe nikigera muzabiryozwa naho tutabona abaturenganura kupfu zaburi munsi kwisi hose Imana izaturenganura
Mumenyeko bucya bwitwa ejo