I Baraka umuntu umwe y’ishwe arashwe nabantu batarabasha kumenyekana.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 17/07/2023, saa 2:05pm, kumasaha y’a Bukavu na Minembwe.
Muriki gitondo cyokuwa Mbere tariki 17/07/2023, n’ibwo hamenyekanye urupfu rutunguranye rwumuntu uvuka mubwoko bwa Babembe, w’ishwe arashwe rwabereye mu Mujyi wa Baraka, homuri teritware ya Fizi, Muntara ya kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Nisanganya ryabaye ahagana mumasaha yasukumi nimwe zurukerera aho haje abantu bafite Imbunda basanga nyakwigenera ariwe murugo maze baramurasa aho yaguye akaba arihafi n’a Quartier ya Mwemezi kwisoko.
Uyu Mujyi wa Baraka wakomeje kubamo impfu zitandukanye zabantu bapfa bishwe nabantu bitwaje imbunda ariko bikarangira badahawe ubutabera kugira ngo bahanirwe amabi baba bakoze.
Izomfu zikaba zarahereye kubo mubwoko bwa Banyamulenge barimo umugabo witwa Rubeni wigeze kuba Directeur wishuli aho mu Mujyi wa Baraka aho yishwe arashwe nabantu baje bitwaje Imbunda. Nibintu byabaye mumyaka mike ishize.
Kurubu bikaba bimaze gufata intera aho nabo Mubwoko bwa Bebembe basigaye bicana bonyine.
Soseyete Sivile zomuri ako gace basabye bakoresheje inyandiko basaba Meya nku mukuru wumujyi ndetse nabashizwe gucunga umutekano police na basirikare kubarindira umutekano kuko batewe ubwoba n’izimfu zamasasu zidasiba mu Mujyi wa Baraka
Tubibutseko mumezi ane ashize gusa aha muraka gace hamaze gupfa abantu bagera kuri 7 bapfuye barashwe amasasu ariko kugeza uyumunsi ntiharamenyekana abirinyuma yubwo bugizi bwanabi.