
Umuryango wa Depite Cherubin Okende wamaze kugeza ikirego mu Rukiko rwikirenga I Kinshasa homuri RDC.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 18/07/2023, saa 8:28Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ejo hashize kw’itariki 17/07/2023, n’ibwo umuryango wa nyakwigendera Depite Chirubin Okende, watanze ikirengo murukiko rwikirenga rwa Kinshasa ubifashijwemo numucamanza Me Laurent Onyemba ni murukiko ruri Gombe ho mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa.
Gusa Icyo kirego kibaka arintamuntu cyatunze urutoki. Nikirego cyari cyanditse mw’ibaruwa yashikirijwe umucamanza mukuru wurwo rukiko kugirango urukiko rubafashe mugushaka umuco kurupfu rwa depite Chèrubin Okende.
Uwo muryango mumakuru tumaze kwakira Kuri Minembwe Capital News, nuko wamaze gufata umu avocat, uzabafasha gukurikirana urwo rubanza.
Avocat akaba asaba l’etat ya kinshasa kwihutisha urubanza ndetse nogushiramo ingufu mugukora Iperereza bashaka ibimenyetso kuko uko batinda gutanga ibisubizo umuryango wo ubibona nk’uburyo bwo gusibanganya ibimenyetso.
Nkuko bimaze kuja ahagaragara nuko harabantu bamaze gushirwa mu majwi y’urupfu rwa Chèrubin Okende ndetse bamwe muribo bamaze gufatwa akaba arico gituma umuryango we usaba kubyihutusha vuba kugirango bikorwe mumwanya wabyo.
Avocat akaba asanisha iki kibazo bafite nki cigeze gushikira uwarukuriye Ishirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu (Droit de l’homme), bwana Floribert Chebeya, nawe utarahawe ubutabera mugihe hacanye imyaka itarimunsi yitanu, nimugihe bivugwa ko ubutegetsi bwa RDC bwaba bwarasibanganije ibimenyetso.
Umuryango wa nyakwigendera ndetse n’Abakongomani muri rusange bakeneye ubutabera buboneye kur’upfu rutunguranye rwishe uyu mushinga gamateka nkuko bitangazwa na Avocat wafashwe numuryango wa Depite Cherubin Okende.