
Uwahoze ari Perezida muri RDC, Joseph Kabila yahakanye ibirego aheruka kuregwa n’a Perezida wa Uganda.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 19/07/2023, saa 6:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Perezida wa kera wayoboye RDC kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mumwaka wa 2019, Joseph Kabila, yahakanye ibyo aheruka gushinjwa n’a Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ko ari we wateje ibibazo mukarere n’imugihe yashinjwaga gutera inkunga umutwe w’itera bwoba wa ADF.
Joseph Kabila ibi nibyo yatangarije ikinyamakuru ca Reuters asubiza Museveni uherutse gutangaza ko ubutegetsi bwe ari bwo bwatumye umutwe wa ADF wongera kwisuganya kandi wari warashegeshwe n’ingabo za Uganda mu mwaka wa 2007.
Perezida Museveni wa Uganda, tariki ya 13/07/ 2023, yagize ati: “Ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida muri RDC Joseph Kabila, bubifashijwemo n’abo mu karere n’abandi banyamahanga, bwahaye ikibanza umutwe wa ADF muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.”
Umukuru w’igihugu ca Uganda yakomeje avuga ko abarwanyi ba ADF, “Bacukura zahabu, bagurisha Timber, basarura Cocoa y’abaturage, bakusanya imisoro, bambura abaturage amafaranga. Bateraga imbere n’ayo mafaranga. Banazamuye imikoranire n’ibindi byihebe nka Al Qaeda.”
Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka PPRD rya Kabila, Ferdinand Kambere, aherutse kwamagana amagambo ya Perezida Museveni, asobanura ubutumwa bw’uyu muyobozi wa Uganda burimo isebanya, kandi ko bugaragaza ko atewe ubwoba n’iherezo ry’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.
Yagize ati: “Ni ubutumwa bugomba kumvikanamo kwerekana ubwoba. Bafite ubwoba bw’iherezo ry’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwabahaye amahirwe yose yo kwigarurira uburasirazuba bwa DRC.”
Joseph Kabila, kumunsi w’ejo hashize tariki 18/07/2023 yatangaje ko Perezida Museveni umushinja gufasha ADF kandi ko ari we wateje umutekano muke mu karere. Ati: “Ibirego by’ibinyoma bya Perezida Museveni, uri mu b’ingenzi bateje umutekano muke mu karere biteye isoni kandi bigamije kurangaza Abanyekongo no kubacamo ibice.”
Umutwe wa ADF washinzwe mu mwaka wa 1996, ukaba urwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni. Uyu mutwe Ukomoka mugihugu ca Uganda w’irukanwe kubutaka bwaho mu mwaka wa 2007, uhita werekeza muburasirazuba bwa RDC, arinaho washinze ibirindiro. Kuri ubu, uri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba kubera ibikorwa byayo bihungabanya umutekano w’abasivili muri RDC n’a Uganda.