Ubugome bubi bunuka bukomeje gukorerwa abo mubwoko bwab’Anyamulenge.
Yanditswe n’a: Bruce Bahanda, kw’itariki 20/07/2023, saa 6: 00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatatu tariki 19/07/2023, ahagana mumasaha y’umugoroba wajoro, umwana w’umukobwa womubwoko bwab’Anyamulenge yatewe Icyuma ( Imbugita) numusore uvuka mubwoko bwa b’Apfurero.
Ibi ngo biva kubugome busanzwe buri mubwoko bwa b’Apfulero. Nubugome bafitiye abo mubwoko bwab’Anyamulenge babaziza ko ngo batabashaka kubutaka bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Bikaba byaraye bibereye muri Quartier Kabindura homuri teritware ya Uvira muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Nkuko ayamakuru agera kuri Minembwe Capital News, uyu mwana w’umukobwa yatewe Icyuma (Imbugita) numugabo uvuka mubwoko bwa b’Apfulero bari basanzwe batuye hamwe muri Quartier ya Kabindura homuri Uvira.
Uwatanze ubuhamya yagize ati : “Ntakindi umwana w’umukobwa azize usibye gusa ko azize ubwoko bwe Abatutsi. Umwana w’umukobwa yaravuye kuri Cholali aho asanzwe akorera répétition ubwo répétition yarirangiye yatashe ageze kurugo hafi nuwo Mugabo wo mubwoko bwa b’Apfulero, uwo Mupfulero ahita aza yiruka nicyuma arakimutera ngo n’ubwoko bwab’Anyamulenge aho yarimo amwita ubwoko bw’inyenzi Inkotanyi.”
Mumakuru twamaze kwakira nyuma yuko uwo mwana arangije guterwa Icyuma ( Imbugita) yatabaje maze nyuma yabwo ajanwa kwa Muganga. Akaba ari kuvurigwa kubitaro biraho hafi nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye ako gace ka Kabindura homuri Uvira.
Uwatewe Icyuma (Imbugita), numwana uri mukigero c’Imyaka irimunsi ya makumyabiri akaba umwana wa Shendrack Kambali.