Umuryango w’ubumwe bw’uburayi(EU), wageneye inkunga ingana na 20 million yama Euro, iyigenera Igisirikare ca Fardc cyomuri 31éme brigade, ya reaction rapide, ikorera muburasirazuba bwa RDC.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 21/07/2023, saa 3:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ubumwe bw’Umuryango bw’Uburayi (EU) kumunsi w’ejo hashize tariki 20/07/2023, bateye inkunga ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amayero Igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo zo mu mutwe kabuhariwe wa 31ème brigade ya reaction rapide. n’Ingabo zikorera muburasirazuba bw’ikigihugu, zikaba zihanganye numutwe wa M23.
Uyu muryango w’ubumwe bw’uburaya bwa sobanuye ko iyi nkunga izashyirwa mu bikorwa n’u Bubiligi.
Ati: “Uyu munsi Ubumwe bw’Umuryango bw’Uburayi, bemeje ubufasha bwa miliyoni 20 z’amayero muri ‘European Peace Facility’ yo gufasha Brigade ya 31 y’ubutabazi bwihuse ya FARDC. Iyi nkunga izashyirwa mu bikorwa n’u Bubiligi.”
Ubufasha uyu mutwe w’ingabo ukorera mu burasirazuba bwa RDC uzahabwa ni ubw’ibikoresho bya gisirikare, birimo: ibyagenewe abakomando, iby’ubutabazi n’imyambaro, ibyifashishwa mu gutegura ibisasu bitegwa mu butaka, imodoka na radiyo.
Uyu muryango kandi usobanura ko iyi nkunga izifashishwa mu kuvugurura ibiro by’izi ngabo.
Iyi nkunga iriyongera ku bufasha igisirikare cy’u Bubiligi ubwacyo gisanzwe giha ingabo za RDC, burimo kuziha imyitozo n’ibindi.