Justin Bitakwira, uregwa imvugo zibasira abo mubwoko bwa Batutsi, ari imbere y’umucamanza yasabye ko babanza gusoma igitabo cya Charles Onana.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, saa 12:07Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ubwo Justin Bitakwira, y’itabaga urukiko kuruyu wa Kane, tariki 20/07, mbere y’ibindi byose yabanjye gusaba umushinjacyaha gusoma, igitabo cya Charles Onana, aha n’imugihe yaraje kuburana iby’imvugo zibasira Abatutsi bomuri Congo abo akunze kwitwaza mumvugo ze zaburimunsi kwarabantu babi.
Bitakwira, yari yatumijwe n’ubushinjacyaha ngo yisobanure ku mvugo zibiba amacakubiri mubaturiye Kivu yamajy’Epfo. Uyu mugabo akaba agize igihe acokora ubwoko bw’Abatutsi, mubiganiro bye nomw’itangazamakuru akora ryaburigihe.
Gusa akaba yaranze kugira icyo atangariza umushinjacyaha amubwira ko ntacyo bavugana, umushinjacyaha atarasoma igitabo “Holocauste au Congo,” cya Charles Onana, avuga ko ibyo yavuze ari ho yabikuye .
Nyuma yo kumva amagambo yatangaje mu kiganiro aherutse gukorera kuri television Bosolo na Politik, abantu batandukanye banenze imvugo ya Bitakwira, wahoze ari Minisitiri witerambere muri Kivu yamajy’Epfo, wibasiye Abatutsi muri icyo kiganiro avuga ko ari ubwoko bubi kandi buvukana ubugizi bwa nabi.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo wahise wandikira minisitiri w’ubutabera wa Congo umusaba gukurikirana Justin Bitakwira.
Byatumye ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika yiki gihugu ca RDC buhamagaza Justin Bitakwira kuri uyu wa Kane, itariki 20/07, ngo yisobanure kuri izo mvugo, aritaba, ariko nk’uko yabitangaje asohotse, yanze gusubiza ibibazo by’umushinjacyaha mukuru amusaba kubanza gusoma igitabo cy’umwanditsi Charles Onana nawe uzwiho kwibasira u Rwanda.
Ati “Nakiriwe n’umushinjacyaha mukuru, byari ibijyanye n’ikiganiro cyanjye nakoze kuri television Bosolo na Politik na Mutombo Israel, navuze ko ntashobora gusubiza ibibazo bitandukanye mugiye kumbaza niba mutarasoma igitabo [Holocauste au Congo], cya Charles Onana. Kuko nta kindi nakoze usibye kugira icyo mvuga ku byanditse mu gitabo Holocauste au Congo cya Charles Onana. Nimumara gusoma icyo gitabo, tuzaba turi ku rwego rumwe rwo kumva ibintu.”
Yakomeje ababwira ati ” Ibitari ibyo, twaba tuvugana nk’abavugana hagati y’umuntu ufite amaso yombi n’impumyi kandi numviswe. Ubwo rero n’ikibazo cyo kubaha icyumweru cyangwa bibiri ngo barangize gusoma icyo gitabo, ntagize ikindi nkora usibye gusubiramo ibyo Charles Onana yanditse, kuko mu kiganiro cyanjye cyose navuze ibyo uyu mushakashatsi, yanditse kandi so Umunyekongo, ni Umufaransa w’Umunyakameruni, icyo gihe bazumva neza ikiganiro cyanjye.”