Umuyobozi wa Radio yabaturage Ubembe yakomeretse atemwe nabantu baje b’itwaje imihoro mubice bya Misisi.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 22/07/2023, saa 5:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
I Misisi ahazwi nk’umujyi w’ubucuruzi homuri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, umuyobozi wa Radio yabaturage Ubembe yarakomeretse nyuma yuko yaramaze kugabweho igitero nabantu baje b’itwaje imihoro namacumu.
N’imugihe yaravuye mukirori atashe iwe murugo. Hari kuwa Gatatu, n’ibwo bwana Fiston Mbanzila Yusufu, yagabweho igitero cyabantu kugeza ubu batarabasha kumenyekana. Gusa ico gitero cyasize kimukomerekeje ukuboko nyuma yuko bari bamaze kumukubita imipanga.
Ubwo iki gitero cyagabwaga kumuyobozi wa Radio yabaturage Ubembe, Fiston Mbanzila Yusufu, cyamusanze hafi na Quartier ye asanzwe atuyemo iherereye muri Groupement ya Bashikasilu, homuri Secteur ya Ngandja.
Nkuko bwana Fiston Mbanzila Yusufu, abyivugira ati: “Byose byahereye mukwanga gutanga telephone yanjye ngendanwa kuko bayinsabye ndayibima. Kandi aba babandi bankurikiye kuva nava mukirori ntashe iwanjye.”
Yakomeje avuga ngo “Hari mumasaha y’igicamunsi barankurikiye baranfata kubera ko nabimye ifaranga na telephone ngendanwa bahisemo kunkomeretsa bakoresheje imihoro. barantemye kukuboko, ariko Imana yarakinze ntibanica bantemye kukuboko kwiburyo.”
Kurubu bwana Fiston Mbanzila Yusufu, umuyobozi wa Radio yabaturage Ubembe arimo kwivuriza kubitaro bya Misisi biherereye muri Groupement ya Bashikasilu.