Uvira harimyigaragambyo idasanzwe yokwamagana ko Ministries w’ibikorwa remezo muri RDC Alexis Gisaro Muvunyi, ko adakwiye gukandagira murako gace ngo ni Umunyarwanda.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 25/07/2023, saa 7:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Soseyete Sivile muri Uvira homuri Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, yateguye imyigaragambyo idasanzwe. Ni myigaragambyo igamije gusaba leta ya Kinshasa kubakorera umahanda wa 5(RN5) ndetse nokwamagana ko Minisitiri w’ibikorwa remezo Alexis Gisaro ko adakwiye gukandagira kubutaka bwabo aho bavuga ko ari umunyarwanda.
Iyi myigaragambyo yateguwe n’abarimo Wazalendo ndetse na Soseyete nsha yabaturage ( N.S.C.C ). Mwitangazo irishirahamwe bashize hanze kuva kuruyu wambere banditse bamenyesha abantu bose baturiye Uvira ibi bikurikira:
“Turamenyesha abantu bose ko kuruyu wa Kabiri tariki 25/07, ko ntamuntu ugomba kuzagira akazi akariko kose akora. Ba Lourage turabasaba kutazaja mu mihanda ngo basabe abagenzi ibyangombwa. Ikindi nuko tudashaka imodoka, moto, ikinga ndetse nikinyabiziga icarico cyose mu Muhanda. I Barabara rya 5( RN5),turasaba ko ryubakwa.”
Irishirahamwe kandi rirasaba aba baturage ba Uvira ko kuwa Gatatu bakwiye kuzitabira indi myigaragambyo izaba ariyo kwamagana ko leta ya Kinshasa idakwiye gufungira abarobyi kuroba mukiyaga Tanganika.
Ibi bikaba byateje umwuka mubi Uvira n’imugihe hakomeje kugaragara inyandiko bari gushira kubibambazi bya mazu zanditseho ko badashaka kubona Minisitiri w’ibikorwa remezo Alexis Gisaro ngo nabambari be ngo Kuko Alexis Gisaro ari umunyarwanda nkuko baby’ivugira.
Banditse bamenyesha bati: “Twebwe abaturage ba Uvira ntidushaka ko uwitwa Nyakubahwa Alexis Gisaro Muvunyi akandagira kubutaka bwacu, kuko uwo ni Umunyarwanda. Abambari be ntitubashaka nagato, uzapima akinjira tuzamugirira nabi.”
Ukuri Umujyi wa Uvira Bwana Kiza Muhato, yamaganye iyo myigaragambyo asaba ko abayiteguye babihagarika vuba nabwangu.
Ati: “Ndabamenyesha ko ndashaka ko mukora iyo myigaragambyo, niba munayikoze mubikore mumuco kandi mukurikije ibisabwa na mategeko abagenga.”
Amakuru yizewe tumaze kwakira Kuri Minembwe Capital News, nuko muraka kanya ntakinyabiziga kiriguca mu muhanda kuko Wazalendo bamaze gufunga amayira yose.
Simply want to say your article is as astonishing. The clearness in your post is just great and i could assume you’re an expert on this subject. Well with your permission let me to grab your RSS feed to keep updated with forthcoming post. Thanks a million and please keep up the enjoyable work.