Byamaze gushirwa hanze ibyatumye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rwigifaransa Louise Mushikiwabo, atazitabira imikino yateguwe nuyu muryango ikazabera i Kinshasa.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 26/07/2023, saa 6:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rwigifaransa, watangaje kuruyu mugoroba wo kuwa Kabiri ko umunyamabanga mukuru wayo atazitabira imikono ya francophonie iteganijwe gukinirwa i Kinshasa, kumurwa mukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Impanvu yambere ikomeje kuvugwa akabaruko ataboneye ubutumire kugihe nyaco nkumuyobozi mukuru wa Francophonie ndetse akaba yari yarijejwe ko ubwobutumire azabuhabwa na minisitire wububanyi namahanga wa Congo kinshasa.
Indi mpanvu yakomeje kuvugwa n’ibibazo biri hagati ya l’etat ya Kinshasa na Kigali, n’imugihe ibi bihugu byombi birebana ayingwe kuntambara imaze umwaka urenga ibera Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, ibyo Kigali itera utwatsi hubwo Kigali igashinja RDC gukorana byahafi numutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genoside mu Rwanda.
Kuberi zompanvu Louise Mushikiwabo akaba atakwitabira iriya mikino kubw’umutekano wiwe n’imugihe kandi kurubu kubona Umunyarwanda ndetse numuntu uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda afatwa nkigisimba kibi nkuko tubikesha ikinyamakuru IGIHE.
Kimweho Minisitiri w’ubanye n’Amahanga wa RDC ubushize yari yatangaje ko atigeze aha uyu Muyobozi Louise Mushikiwabo ubutumire, murico gihe byatangajwe n’ibinyamakuru byinshi bya RDC ko Mushikiwabo atazitabira iyo mikino. Naho kuruyu wa Mbere w’iki Cyumweru turimo umuvugizi wa RDC bwana Patrick Muyaya, yabwiye itangaza makuru ko Louise Mushikiwabo azitabira imikino yateguwe nuyu muryango wa Francophonie.
Nihatari kbsa Congo iraza kwiteza ibibazo nyinshi muri politique ! Gusa kutitabira kwa Mushikiwabo nibyiza cyn kuri twebwe bigaragaza ukuntu abavuga ikinyarwanda barigutotezwa muri Congo ntamutekano bafite mbese ibyo duhora tuvuga bifite ishingiro
Congo hapfuye kera ntuzi ngibyo ikora ibo umiryango mpuzamahanga ntacyo ibambwiye nka Francophonie
Louise nabareke yikorere akazi ke