Umukuru w’igihugu ca Uganda Kaguta Museveni na Gen Muhoozi Kainerugaba, bari i St-Petersburg mu Burusiya aho bitabiriye inama iribuze guhuza u Burusiya nabayobozi bo kumugabane wa Afrika.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 27/07/2023, saa 7:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Inama ihuza ubutegetsi bw’ibihugu c’u Burusiya nabayobozi bo kumugabane wa Afrika, iributangire kuruyu wa Kane, biteganijwe ko izamara iminsi ibiri.
Perezida Museveni we bivugwa ko yamaze kugerayo aho yahisemo kujyana n’umuhungu we i Saint Petersburg. Gusa abakurikiranira hafi ibyo muri Uganda bavuga kuba Museveni yajanye na Gen Muhoozi ko biri mu rwego rwo kumumurika ku ruhando rwa dipolomasi mpuzamahanga no kumwereka incuti azakenera mu gihe yaba y’injiye byeruye muri Politiki.
Gen Muhoozi yagendereye u Burusiya mu gihe yakunze kugaragaza ko ashyigikiye iki gihugu kiri mu ntambara na Ukraine.
Mukwezi kwa Gatatu uyu mwaka, uyu musirikare usanzwe ari n’umujyanama wa Perezida Museveni, yifashishije Twitter arahirira kohereza i Moscow abasirikare bo kurinda Perezida Vladimir Putin mu gihe u Burusiya bwaba bubangamiwe n’abakoloni.
Mu kwezi gushize kwa Gatandatu, Gen Muhoozi yahuye na Ambasaderi w’u Burusiya muri Uganda, maze bakorana ikiganiro ku mubano usanzwe hagati ya Moscow na Kampala ndetse n’ubufatanye bwa gisirikare bw’impande zombi.
Biteganyijwe ko Museveni nava mu Burusiya azakomereza i Belgrade muri Serbia, mu ruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko byitezwemo ko azaba nanone aherekejwemo n’umuhungu we.
Kuri gahunda y’uru ruzinduko byitezwe ko Perezida Museveni azagirana ibiganiro na mugenzi we Aleksandar Vučić wa Serbia.
Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko Museveni ashobora kuzifashisha uru ruzinduko nk’amahirwe yo gusaba Serbia guha Uganda intwaro.
Urubuga rutangaza inkuru muri Uganda The Nile Post, rwanditse ko Uganda ifite impungenge z’umutekano muke uri mu karere iherereyemo, by’umwihariko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ahabarizwa umutwe w’iterabwoba wa ADF ukunze kuyigabaho ibi bitero.
Iki gitangazamakuru kivuga ko Ingabo za UPDF zikeneye intwaro zo gukomeza kuzifasha muri Operation Shujaa zifatanyamo n’igisirikare cya Republika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC) aho bahiga umutwe witerabwoba wa ADF.