Perezida Evalist Ndayishimiye w’u Burundi yamaganye yivuye inyuma abashaka guhirika ubutegetsi bwa Niger.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 27/07/2023, saa 8:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mugitondo cyo kumunsi w’ejo hashize abasirikare n’abashinzwe umutekano wa Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, bari bafunze imihanda yose yerekeza ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu. N’imugihe bari bahawe amakuru ko perezida yafungiwe mu nzu mu mugambi wo kumuhirika ku butegetsi.
N’ibwo ingabo zico gihugu zahise zifunga imihanda yose n’uduce tuzengurutse Ingoro ya Perezida Mohamed Bazoum yari igoswe n’abasirikare bashinzwe umutekano we, bakumira abantu kuhegera.
Abenshi babibonye bemeza ko ari igikorwa kigamije gushaka guhirika ubutegetsi buyobowe na Mohamed Bazoum.
Umwe mu basirikare bakorera mu karere yabwiye itangaza makuru rya Jeune Afrique ko Perezida Mohamed Bazoum afungiye mu rugo iwe ndetse ari mu biganiro by’ubwumvikane n’abasirikare bashaka kumuhirika ku butegetsi.
Undi musirikare wa hafi mu Biro bya Perezida Bazoum yatangaje ko ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu bumeze neza, ndetse ari mu biganiro n’abasirikare bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwe.
Amakuru yizewe ahamya ko Perezida Bazoum yateganyaga gusimbuza Omar Tchiani mu mwanya arimo. Uyu yari Umuyobozi ukuriye Abashinzwe Umutekano barinda Perezida, wari muri izi nshingano ku butegetsi bwa Mahamadou Issoufou wavuyeho mumwaka wa 2021.
Kugeza saa Mbili byagaragaraga ko umutuzo umaze kugaruka ariko abahari bakavuga ko hakiri urujijo n’ubwo nta masasu yigeze yumvikana.
Si ubwa mbere abasirikare bashatse guhirika ubutetsi muri Niger, kuko tariki 31/03/2021, abasirikare bashatse guhirika Mahamadou Issoufou mbere gato y’iminsi ibiri ngo Mohamed Bazoum atangire kuyobora igihugu.
Niger ni kimwe mu bihugu byo mu Gace ka Sahel byari bikiyobowe n’umusivili, nyuma y’uko muri Mali na Burkina Faso abasirikare bahiritse ubutegetsi bakabushyira mu maboko yabo.
Perezida Bazoum na we muri iyi minsi yugarijwe n’ibibazo by’umutekano bishobora kuzasiga ingabo zimukuye mu mwanya w’umukuru w’igihugu.
Aha niho umukuru w’igihugu c’u Burundi, Evalist Ndayishimiye, yanenze ico gikorwa gishaka guhirika ubutegetsi bwa Mugenzi we muri Niger.
At: “Twiyamye ibyo b’ikorwa byumwijima byabashaka guhirika ubutegetsi muri leta ya Niger Kandi ndahamagarira abo bantu gutuza.”