Waba waruzi umu Generali Abdourahmane Tchiani, wagerageje guhirika ubutegetsi muri Niger, ninde?
Yanditswe na: Bruce Bahanda, Kw’itariki 28/07/2023, saa 7:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abigaragambyaga bagerageje guteranira i Niamey tariki ya 26/07/2023 mu rwego rwokwamagana abarimo bashaka guhirika ubutegetsi ndetse bateranye kandi kugira ngoberekane ko bashyigikiye Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, uwo barimo bavuga ko bamuhohoteye.
Uwaruyobaye igitero cyogushaka guhirika ubutegetsi ni Gen Tchiani Abdouraham, uyu mugabo yakoze ibi mugihe yarazwiho kuba soma mbike wa Perezida Mohamed Bazoum. Niwe wayoboye igitekerezo cyo gushaka kuvanaho ubutegetsi bwa perezida Mohamed Bazoum, mugihe yari umwe mubayobozi mungabo z’ishinzwe kumurinda kuri none akaba atavugwaho rumwe mu ngabo za Niger.
Yatangiye kurinda perezida kuva mumwaka wa 2011, Abdourahmane Tchiani. Yagiye azamurwa muntera ku butegetsi bwa Perezida Mahamadou Issoufou, bivugwa ko yari “Umwizerwa mu bayoboke be,” nk’uko impuguke ziri mu nzego z’umutekano za Niger zibitangaza.
Amakuru avuga ko igihe Issoufou yari ku butegetsi, uyu wari mubari bashinzwe kurinda perezida “yagiye ahinduka cyane mumyumvire,” ariko akaba yari umwizerwa kuri Issoufou yizeraga ko azamurinda kubashaka kugerageza guhirika ubutegetsi mu gihugu cyari kimaze kubona Coup d’État zigera muri zine(4), kuva iki gihugu cabona ubwigenge mumwaka wa 1960.
Uyu mujenelari warushinzwe kurinda Perezida yakoze ibi byokugerageza guhika ubutegetsi aherekejwe n’ingabo zigera kuri 700, bari abasirikare bari bafite ibikoresho byiza kandi bikomeye, akaba yarafite n’imodoka zigera kuri 20 zagisirikare.
Tariki 26/07/2023, ahagana mu ma saa 11h30, ingabo za Niger ziyobowe n’a Gen Tchiani, zatangaje ko zahiritse ubutegetsi murico gihugu maze bihutira gushirahoho inama njyanama nkuru y’igihugu ishinzwe imitegurire y’igihugu(CNSP) bahita banatangaza ko Imipaka ko ifunzwe kugeza igihe bazongera kubitangaza nkuko tubikesha Ikinyamakuru cya Africa Report.
Irijambo ryarimo rivugwa n’a Colonel Amadou Abdramane ari kuri televiziyo y’igihugu mu itangazo ryafatiwe kuri Garde Presidentielle, hafi y’urugo rwa perezida.