Umudamu w’umututsikazi Kabanyana Yvonne, kumunsi w’ejo hashize yashimuswe nabo mu mitwe y’inyeshamba ya Nyatura na FDLR.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 31/07/2023, saa 4:50Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu woku Cyumweru, imitwe y’itwaje intwaro ikorana byahafi na Guverinema ya Kinshasa, bashimuse umudamu w’umututsikazi Kabanyana Yvonne. Uyu mudamu yashimutiwe mugace ka Kabati homuri teritware ya Masisi muntara ya Kivu ya majy’Aruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, nimugihe yaravuye murako gace aganye i Goma kumurwa mukuru w’intara ya Kivu ya majy’Aruguru.
Nkuko ayamakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko Kabanyana, yashimuswe ahagana mumasaha y’igacamunsi. Bikemezwa ko yashimuswe n’imitwe y’itwaje imbunda ariyo Nyatura, FDLR na Wazalendo, bakorana byahafi n’ingabo za Guverinema ya Kinshasa, nkuko tubikesha urubuga rwa Maisha RDC.
Imiryango myinshi yabo mubwoko bwa Batautsi muribi bice byo mu Ntara ya Kivu ya majy’Aruguru, izengurutswe nizi nyeshama zikorana n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo(Fardc), iyo hagize nkumuntu uva mubandi ahita yicwa cangwa agashimutwa nkuko bivugwa ko ibi byagiye biba kuri benshi kandi mubihe bitandukanye, twabibutsa ko ubu vuba umuryango w’umwe mubwoko bwa Batautsi Munyagabe, uheruka kwicwa wose wicwa niyi mitwe y’inyeshamba ya Nyatura, FDLR na Wazalendo aho bivugwa kobiciwe mugace ka Kimoka, bazira ubwoko bwabo Abatutsi.
Umwe mubayobozi bo muri Nyatura umutwe ukunze gukorana cane na FDLR irimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, bwana Muhire, aheruka gutangaza ko we azica icitwa umututsi wese ndetse ni kimukomokaho. Ibi yabivugaga ashaka kwiyama Abatutsi ko badakwiye kugera mugace ayoboye ka Kabati, ariho uyu mudamu w’umututsikazi yashimutiwe kumunsi w’ejo hashize.
Abatutsi muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, bagiye bagira ibibazo birimo kwicwa gushimutwa ndetse nubundi bugizi bwanabi butandukanye bazira ubwoko bwabo. Murubwo buryo bagiye basaba amahanga kubagoboka kugeza ubu igisubizo kukibona byabaye ingorabahizi. Ninde uzatabara Abatutsi muri Congo Kinshasa?