Abanyamadagascar bitabiriye imikino ya Francophonie i Kinshasa bakomeje kwidogera uko bafashwe muri RDC.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 03/08/2023, saa 6:37Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
I mikino ibaye kunshuro ya Cyenda (9), ya Francophonie, ikaba irimo kubera kumurwa mukuru wa Republika ya Democrasi ya Congo, yatangiye kuruyu wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 28/07/2023. Ni mikino yabashe kwitabirwa n’ibihugu byinshi bikoresha ururimi rwigi-Faransa.
Muri bamwe mubakinyi biyitabiriye iyi mikino ya Francophonie, bava mu gihugu ca Madagascar, kumunsi wejo bivovoteye uburyo bakirwamo ahanini igihe bagiye gufata ifunguro.
Nkuko byatangajwe nimugihe aba bakinyi barimo baganira n’itangaza makuru, ubwo bari bahejeje gukina babwiye abatangaza makuru ko bafashwe nabi muma cyumbi bacumbitsemo i Kinshasa.
Bagize bati: “Byatumye tudakina neza harimikino dukina nabi kubera uburyo twakiriwe nabi muri Kinshasa, ntabwo turyama neza ntanubwo turya neza. Bapfa kuduha ibyo baduhaye, bakaturyamisha uko biboneye! ariko ntabwo twishimye. I bi byatumye tudakina nkuko bisanzwe.”
Twabibutsa ko iyi mikino iza gutangira havuzwe inkuru zuko Guverinoma ya Kinshasa, itigeze iha ubutumire umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Louise Mushikiwabo. Bikaba byarakomeje gutangazwa ko kudaha Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, byaba biva kumakimbirane amaze igihe hagati ya RDC n’igihugu Louise Mushikiwabo yaba avukamo c’u Rwanda. Leta ya Republika ya Democrasi ya Congo igize igihe ishinja u Rwanda gushigikira umutwe wa M23 ibyo u Rwanda rugize igihe rutera utwatsi hubwo Kigali igashinja leta ya Kinshasa gukoresha umutwe witerabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda mu mwaka wa 1994 nambere yaho.