✝️💟TWIMUKE BATUREBA
Ezek 12:1-7
[1]Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
[2]“Mwana w’umuntu, uturana n’ab’inzu y’abagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab’inzu y’abagome.
[3]“Nuko rero weho mwana w’umuntu, wegeranye ibintu bibaga byo kwimukana, maze wimuke ku manywa bakureba. Uzimuke uve iwawe ujye ahandi bakureba, ahari bizabatera gutekereza nubwo ari ab’inzu y’abagome.
[4]Kandi uzasohore ibintu byawe nk’ibintu byo kwimukana ku manywa bakureba, nawe uzasohoke nimugoroba bakureba nk’abahagurutse baciwe.
[5]Wicire icyuho bakureba, ube ari cyo ubimenesherezamo.
[6]Maze uzabishyire ku rutugu bakuruzi, ubijyane hatabona, uzitwikire mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.”
[7]Nuko nkora uko nategetswe: ibintu byanjye mbisohora ku manywa nk’ibyimukanwa, maze ku gicamunsi nca icyuho mu nkike ubwanjye mbisohora hatabona, mbishyira ku rutugu bandeba.
Aha muriyi nkuru Umuhanuzi yahanuriraga aba b’Inzu ya Isiraheri yagomeye lmana ndetse nu mwami w’i yerusalemu ko yagomeye lmana lmana ibwira umuhanuzi ko icyo ari kimenyetso cyuko bazajanwa arimbohe I Babuloni mugihugu cy’Abakaludaya bazajanwa kumanywa yihangu bagende arimbohe ndetse umwami wabo azagenda ijoro hatabona yikoreye ibintu
Isomo ryacyu dukuye kuriki cyigwa cyubu buhanuzi nuko twebwe abikigihe aba Kristo bamenye lmana dukwiriye kwimuka tukava hagati yabinzu yabagome (abapagani) bakora ibizira tukava hagati muribo mubikorwa bakora bitanejeje lmana, sukwi muka ngo tubasige [mumihana cyangwa mu Quartiers] ahubwo nugusiga ingeso mbi zabo twakoranaga nabo tukimuka kumanywa yihangu BATUREBA tukimukana nabana bachu nibyachu byose bigakorera Uwiteka ibyo tugomba kubikora BATUREBA bakabonako twabasize twabasize hehe?:
<1.Mubusinzi 2.Muburozi 3.Mubusambanyi 4.Mubwicanyi 5.Murugambo 6.Mubwibyi Nibindi bibi bisa nibi>
Ubakunda EV Kamuhora jacques Ntwayingabo