
Abasirikare ba Kenya ngo bagaragaye bafatanye muntoki n’umusirikare wa M23. Ibi ngo byababaje aba kongomani.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 03/08/2023, saa 5:20pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Aba basirikare ba Kenya bo mungabo za EAC z’ibarizwa Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, bafatanye muntoki n’umuvugizi wa M23, bwana Major Willy Ngoma. Aha akaba ari mugace ko muri Sake bari baherereye.
Uhagarariye Soseyete sivile, mubice bya teritware ya Nyiragongo, mu butumwa yohereje bwarimo ko yamaganye imikoranire yagaragaye idasanzwe y’ingabo z’Afrika y’iburasirazuba (EAC) nabo mu mutwe wa M23.
Uyu muyobozi wa Soseyete Sivile yerekanye ko izo ngabo z’akarere ziri mu nzira zo gutuma ubutaka bwabo bukomeza kuvogerwa nabo yise inyeshamba.
Nkuko yakomeje abigaragaza yavuze ko iz’ingabo za EAC zikomeza kuzana abo mu mutwe wa M23, bakaberekeza mubice bakuramo inzahabu yatanze urugero rwaho bakura umucanga mugace ka Nyundo.
Aho yanavuze ko aha hari imashini za EAC zivana umucanga kumusozi wa Nyundo homuri Localite ya Rwibiranga muri Groupement ya Buhumba.
Ikindi kandi nuko yagaragaje ko aba basirikare ba Kenya bo mungabo za EAC muri Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwa EAC banaganira cane n’ingabo za M23 ndetse ko nambere yuko binjira muribi bikorwa byo guseha uwo mucanga uri kumusozi wa Nyundo.
Ati: “Amakuru menshi avuga ko ingabo za Kenya ziganira cane naba barwanyi bomu mutwe wa M23.Turahamya ko bakorana ibiganiro naba sirikare bafite ipeti rya Colonel ndetse naba General.”
Hanyuma, ashimangira ko muribi bice hakunze kuba ubujura bw’ibiti ndetse no mu mirima y’abaturage.
Sosiyete sivile igasaba ko leta ya Kinshasa ikwiye kubashakira umutekano ndetse no kubarindira ibyabo. Maze aza gusaba ko aba basirikare bo mungabo za EAC bakwiye gukora inshingano zabo bashinzwe.