
Umukuru w’igihugu c’u Burundi, agiye munkiko kuburanisha abacamanza.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 03/08/2023, saa 7:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Perezida Evariste Ndayishimiye, w’u Burundi, we ubwe ngo agiye kwinjira mu nkiko mu gihugu abereye umukuru w’igihugu n’imugihe ashinja abacamanza guca imanza uko bidakwiye.
Nkuko yabyivugiye yavuze ko yateguje abavoka bazamufasha kuburana n’abacamanza banze kuburanisha imanza n’abo baziciriye ntibagenzure niba zarashyizwe mu bikorwa.
Ibi nibyo yatangarije abanyamakuru i Bujumbura harigihe cyisaha zu mugoroba wokur’uyumunsi tariki 03/08/2023, akaba yaravuye mu ruzinduko yagiriye mu Burusiya, u Bushinwa na Ethiopia.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ubwo yari mu gikorwa cyo gutangira kuburanisha imanza zitaburanishijwe mu ntara ya Karusi, yatunguwe no kubona hari abantu benshi barenganyijwe n’abacamanza.
Perezida Ndayishimiye yibukije ko yasabye aba bacamanza kuburanisha izi manza byihuse, kandi ngo ateganya gusubirayo kugira ngo niba baramaze kuziburanisha, anagaragaza ko ateganya kurega abo azasanga batarabikora.
Yagize ati: “Mu minsi ishize mwabonye njya gutangiza ishyirwa mu bikorwa ry’imanza i Karusi. Nabonye ibara naho, ubu bucya ndasubirayo, njye kureba ko bashyiriye mu bikorwa abo nasanze bararenganyije. Abacamanza babimenye, njyewe ndi umunyamategeko. Mu gitabo mpanabyaha hari ingingo ihana umucamanza wanze guca urubanza.”
Ndayishimiye yakomeje agira ati: “Kwanga guca urubanza ni cyo kimwe no kuruca, nturushyire mu bikorwa. Reka rero ntangire kuburana, ndagira nshake abavoka, tuburane nta kundi. Tuburane! Kuko nasanze bashaka kwica u Burundi.”
Perezida w’u Burundi yatangaje ko agiye gushakisha abandi bantu barimo abayobozi bafashe ibibanza mu mijyi, bakabizamurira ibiciro uko bishakiye. Yabateguje ko bazafungirwa muri gereza nkuru ya Mpimba nk’uko n’abandi bigize ‘ibihangange’ byabagendekeye.
Yasabye Abarundi ko bakwiha intego, ibi bibazo byose, cyane cyane ibimunga ubukungu n’ubutabera bikarengirana n’uyu mwaka.