Menya ibyavugiwe mu giterane cya Bayumbe kirimo kubera i Nakivale mugihugu ca Uganda.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 04/08/2023, saa 7:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatanu kumasaha y’umugoroba i Nakivale, mugihugu ca Uganda hatanzwe ubuhanuzi buvuga ku bwoko bw’Anyamulenge, nu Buhanuzi bwatanzwe na Missionary Tabara Justin, waje ava i Bukavu, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.Ni mugihe aha i Nakivale, hari igiterane cya Bayumbe. Missionary Tabara Justin w’umuhanuzi, avuka mubwoko bwaba Zibaziba bo mugace ki Kaziba ho muri Kivu yamajy’Epfo. Akaba ari umugabo uri mukigero cyimyaka irihagati ya 45 na 50 y’amavuko, nu mugabo ufite umugore umwe nabana icyumi nababiri (12).
Bwana Missionary Tabara Justin, yagize ati: “Twarimo dusenga ubushize Imana idutuma ku bwoko bw’Anyamulenge, muri hamwe Imana yadusabye kugera naha i Nakivale mugihugu ca Uganda harimo. Imana rero yadutumye ibi bikurikira:”
“Imana irabakunda mwebwe Abanyamulenge Kandi irabashaka ngo ibakoreshe muriki gihe.”
“Amasengesho yanyu mwasengaga mu minsi yakera yageraga imbere y’Imana, yari amasengesho y’ukuri no mu mwuka. Iyo wahuraga nubu bwoko wasaga nuhuye n’Imana. Mwakundaga Abashitsi mukabakira neza ndetse mukabaha namazi bakoga ariko ubu siko biri.”
“Mwa Banyamulenge mwe, Urukundo rwanyu rwagiyehe?”
“Imana yaradutumye ngo mugende mukore Amasengesho y’iminsi itatu(3) kugira ngo Imana ifungure inzira n’imigisha yanyu ku gihugu cyanyu ca Congo.Abenshi mu rimwe batumbiriye kuja Amerika abandi b’ishimiye igihugu c’u b’Ugande ariko Congo yanyu nicyo gihugu Imana yabahaye ni mu gikunde kuko niho heza.”
“Mwebwe Abanyamulenge, mwahinduye ingendo zo gukorera Imana. Abenshi mu rimwe bari mu gukereza mu by’Imana ariko bakihutira kuja mubyabo abo barakoshe! Mwariye Icya cyumi nimureke kw’iba Imana. Abandi bariye amashimwe ntibagitanga amashimwe mu matorero, abandi barahiga ntibahigure ni muhigure maze murebe icyo Imana igiye gukorera Abanyamulenge.”
“Ubu bwoko bwa Banyamulenge, mu minsi yakera bari umuntu umwe ariko ubu mufite amacyakubiri mwari mukwiye kumenya ko mw’Injuru ntamacyakubiri ahaba. Imana yarabigaye.”
“Imana niyo yatumye mu hunga muva Imulenge, ariko Imana yabikoze kugira ngo mwige kandi muvuge n’ubutumwa.Ikibabaje nuko mwirengagije inshingano zanyu.”
“Ku babarira mu menye ko ari ukwi bagigwa ni mubabarire ni mubikora musenge. Muricyo gihe Imana izabaha ibyikubye kabiri.”
“Ni musenga neza Igihugu cyanyu Congo kizakira ndetse mukize nu rusengero.”
“Mwebwe Abanyamulenge, muri ubwoko buhetse Isezerano ry’Imana nimutanabimenya yo izabikora muzindi nzira Kandi ikoresheje bamwe murimwe. Imana yaratubwiye ngo nimuhaguruka mwasenze muga kandagira muririya misozi intambara izahagarara burundu.Uza garura intambara azaba agiye kwinjira mu rugamba n’Imana.”
“Imana yakunze Abanyamulenge, urukundo ruhebuje.Suko muri beza usibye ubuntu Imana yabagiriye ariko mu menye ko Ubuntu buza bushira.”
Yatanze imirongo yanditse muri Bibiriya Abanyamulenge mu kwiye gusoma:Yuda 1:17-21, Zaburi 25:11-14,
1Samweli 18:21-23,
Yeremiya 3:9.
“Abanyamulenge, ni musenga mukuri no mu mwuka bamwe mu rimwe bazaba Abayobozi bakomeye mugihugu kandi muzayobora igisirikare cya Congo, muzayobora na makampanies akomeye. Abasize inzu zibyatsi bazaba mu mazu yamabati muzayobora amatorero akomeye.”
“Iwanyu hagiye kubakwa hazaba umujyi munini uhereye i Bukavu ugere mu Minembwe.”
“Mu rimwe Abantu bose bazana amacyakubiri nta buntu bw’Imana bubarimo. Abitandukanya na bandi abo nabishakira indamu yabo gusa.Gutinya Imana nibyo bizatuma isezerano ry’Imana ryuzura.Ni mwu baha izabacira inzira ahatari inzira.”