
Lieutenant Claude yatorotse igisirikare cya Fardc y’iyunga na baturage b’irwanaho.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 05/08/2023, saa 8:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umusirikare wo mungabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), ufite ipeti rya Lieutenant, yatorotse iki gisirikare maze y’iyunga na baturage b’irwanaho bomu Mihana iherereye muri Komine Minembwe.
Lieutenant Claude, akaba yarasanzwe akorera igisirikare cya leta ya Kinshasa, mubice by’Indondo ya Bijombo homuri teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajy’Epfo. Uyu musirikare yabaga muri brigade ya Fardc ifite ici cyaro muri Bijombo. Bwana Lieutenant Claude avuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri teritware ya Masisi.
Mu makuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko uyu musirikare yagaye imikorere y’ingabo za FARDC aho avuga ko aba basirikare ba hohotera abatura bo mubwoko bwab’Atutsi akaba aribyo yagaye nkuko ayamakuru twayahawe na babashe ku muganiriza ubwo yaramaze kwakirwa na baturage b’irwanaho.
Uyu musirikare ufite ipeti rya Lieutenant yaje y’itwaje imbunda yo mubwoko bwa Mashinigani ndetse na gerenade.
Urugenzi rwe kuva mu Bijombo kugera mubice bya Minembwe bikaba byaramutwaye iminsi ibiri nkuko ayamakuru twayahawe.
Abasirikare benshi bavuga ururimi rw’ikinyamulenge bagiye bagaya imikorere y’ingabo z’igihugu ca Congo Kinshasa maze bakiyunga naba baturage b’irwanaho. Lieutenant Claude akaba aje akurikira bwana Lieutenant Gisore nawe waje atorotse igisirikare cya Congo ahagana mukwezi kwa Gatatu ( 3) uyu mwaka.
Niyisange mu handi atazarimbwa Nawe