
Ibiro by’ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu byafunzwe muri Uganda.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 06/08/2023, saa 10:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ejo hashize kuwa Gatandatu, tariki 05/08/2023, Umuryango w’Abibumbye wafunze ibiro by’ishami ryawo rishinzwe Agateka kazina muntu. Ibi biro bya koreraga kumurwa mukuru wa Uganda i Kampala.
Ibi byabaye nyuma y’uko habaye ubwumvikane buke hagati ya Guverinoma ya Uganda n’ubuyobozi bw’iri shami rishinzwe Agateka kazina Muntu.
Komiseri mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, kuwa gatanu w’iki cyumweru turimo gusoza nibwo yatangaje ko ibiro by’iri shami i Kampala bizahagarika imirimo yabo, kuruyu wa Gatandatu w’ejo hashize nyuma y’uko leta ya Uganda yanze kongera amasezerano yo gukomeza gukorera muri iki gihugu.
Turk avuga ko yicujije kuba byafunzwe nyuma y’imyaka 18, avuga ko mu gihe cy’ibikorwa byabyo, ibiro “Byashoboye gukorana bya hafi n’imiryango itegamiye kuri Leta, abantu b’ingeri zinyuranye muri Uganda, ndetse binakorana n’inzego za Leta hagamijwe kuzamura no kurengera Agateka kazina Muntu kubatuye Uganda bose.”
Yahamagariye Guverinoma ya Uganda kurengera abaharanira Agateka kazina Muntu n’abanyamakuru bo muri iki gihugu cya Afrika y’iburasirazuba, agaragaza impungenge z’uko imiryango 54 mu yitegamiye kuri Leta yahagaritswe n’abayobozi mu myaka ibiri ishize itarasubukura ibikorwa.
Turk kandi yerekanye ko nta nkunga yatanzwe na Kampala muri komisiyo ishinzwe Agateka kazina Muntu muri Uganda kandi asaba guverinoma gutanga ibikoresho bihagije kugira ngo ikore neza.
Ati: “Umufatanyabikorwa wacu umaze igihe kinini mu kurengera no guteza imbere Agateka kazina Muntu mu gihugu aterwa inkunga idahagije ndetse nta bakozi bahagije, kandi amakuru avugwa yo kwivanga kw’abanyapolitiki mu nshingano zayo bibangamira ubuzimagatozi, ubwigenge no kutabogama.”
Ibi byose bibaye mu gihe Uganda ikomeje kuregwa kubangamira uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’ababashyigikiye. Ibi byiyongera ku cyemezo cya Guverinoma ya Uganda cyo kutihanganira abaryamana bahuje igitsina nacyo cyazanye igitotsi gikomeye mu mubano wa Uganda n’uburengerazuba.
Ubushize nibwo Guverinoma ya Uganda yafashe icyemezo cyo guhagarika ibiro by’Ishami rya Loni rishinzwe Agateka kazina Muntu muri Uganda, abaharanira aka gateka ka muntu benshi bamagana icyo cyemezo.