Imirwano ikomeye yabereye muri Groupement ya Tongo hagati ya M23 na Wazalendo.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 06/08/2023, saa 3:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Imirwano ikomeye yavuzwe mugace ka Marangara na Runzenze homuri Groupement ya Tongo,muri teritware ya Rutsuru, Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Iyo mirwano irimo guhuza umutwe w’inyeshamba wa M23 n’indi mitwe ishigikiwe na Guverinoma ya Kinshasa ndetse mu makuru yizewe Minembwe Capital News imaze kwakira nuko muriyi mirwano hagaragayemo ingabo za FARDC, FDLR na Nyatura.
N’imirwano yahereye ahagana isaha z’igicamunsi kugeza ubu turimo kwandika urwamo rwinshi rw’amasasu y’imbunda ziremereye n’izoroheje rurimo kumvukanira mubice bi kikije Centre ya Groupement ya Tongo muri teritware ya Rutsuru muri Congo Kinshasa .
Umuhana urimo kuberamo imirwano ikomeye nuwa Marangara, nu muhana uri mubirometre bitatu(3), naho ingabo zo mukarere k’uburasirazuba (EAC) zifite ibirindiro.
Indi mirwano irihafi naha Marangara mugace ka Runzenze. Mu makuru agera kuri Minembwe Capital News, twahawe nabantu baho hafi bavuze ko imirambo igera kw’Icyumi yabo mu mutwe wa Wazalendo irimo kugaragara munsi y’umuhanda wa Marangara kandi ko inkomeri za Wazalendo zikomeje koherezwa mubice bya Sake. Imihana myinshi yabaye umuyonga aho bivugwa ko iyo Mihana yatwitswe nabo mu mutwe wa Wazalendo.
Intambara yongeye kubura mugihe haragahengwe. Gusa Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo, kuruyu wa Gatanu yabwiye Abanye-Kongo ko igihe kigeze kugira ngo ingabo za RDC zimareho umutwe w’inyeshamba wa M23. N’inyuma yuko RDC yarimaze kugirana amasezerano n’igihugu ca Kenya y’ubufatanye mubijanye n’iby’Agisirikare. Na masezerano bemezanijeko ingabo za Kenya zizafasha iza RDC kugarura umutekano mukarere k’uburasirazuba bwa RDC.