
Uvira:Habonetse umurambo w’umuntu w’ishwe n’ikiyaga Tanganika.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 07/08/2023, saa 11:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Mbere ahagana mu masaha yasakumi nebyiri z’igitondo muri Quartier Nyamyanda ho muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, habonetse umurambo w’umuntu w’ishwe namazi y’ikiyaga Tanganika.
Aka gace kakaba kegereye iki kiyaga cya Tanganika, ubwo abantu babyukaga kare babonye umurambo urimo urajanwa na mazi mu kiyaga cya Tanganika nkuko twabibwiwe nabaturage baturiye iyo Quartier Nyamyanda.
Yagize ati: “Byari bintu bi babaje kubona umurambo hejuru yamazi. Kurubu turimo gushaka uburyo tuwuzika gusa uwishwe nayo mazi ntiturabasha kumenya neza Umwirondoro we.”
Abaturiye iki kiyaga bavuga ko ubu arigihe Tanganika ifite umuhengeri mwinshi. Bigakekwa ko ashobora kuba yaragiye kogo umuhengeri urakubita biviramo urupfu rwe nkuko byarimo bivugwa nabaturiye aho hafi.

Gusa ntabyinshi biratangazwa kurupfu rwuyu Musore w’ishwe namazi mukiyaga Tanganika, Minembwe Capital News ikaba ikomeje gushakisha amakuru y’imbitse.