
Umutwe w’inyeshamba wa FDLR urashinjwa guhohotera abasivile muri Ishasha.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 07/08/2023, saa 7:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Hakomeje kuvugwa ubugizi bwanabi n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abaturage bomu mujyi wa Ishasha homuri Groupement Binza, muri Teritwari ya Rutshuru. Iri hohotera rikorerwa Abaturage bivugwa ko bikorwa n’umutwe w’inyeshamba wa FDLR n’indi mitwe ishigikiwe na Guverinoma ya Kinshasa harimo Wazalendo ndetse n’inyeshyamba za Nyatura.
Amakuru aturuka muri ako gace nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, avuga ko abaturage ba Ishasha basahurwa ibyabo, bashimutwa, batotezwa ndetse bagabwaho ibitero bya hato na hato mu masaha y’ijoro bigabwe na “Wazalendo” na FDLR.
Basobanura ko muri iki cyumweru gishize amazu abarirwa muri mirongo yasahuwe n’aba bagizi ba nabi. Batwaye ibintu byinshi by’agaciro muri aya mazu. Za Kiosks n’isanduku y’ubwiteganyirize yitwa “AVEC” byarasahuwe kandi birangizwa.
Izi nyeshyamba za Wazalendo zivugwaho gushinga bariyeri zirenga umunani ku muhanda Kiseguru – Iihada, aho bishyuza amafaranga 1.000 ya Congo kuri buri muntu uhatambutse.
Usibye imisoro itemewe, nk’uko amakuru amwe abivuga, iyi mitwe yitwara gisirikare itagenzurwa ikorera ibindi byaha abaturage b’abasivili basanzwe barajahajwe n’intambara.
Abavuga rikijyana bo muri Rutshuru baramagana ibi kandi bagasaba uruhare rwa Guverinoma ya Congo, kugira ngo habarurwe izo nyeshyamba za Wazalendo kandi zitabweho uko bikwiye kugirango zirekere aho kujujubya abaturage.
Andi makuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko mugitondo cya none kuwa Mbere , habaye imirwano mugace ka Bishingiro homuri Groupement ya Tongo. Ni mirwano yahuje FDLR na M23. Iyi mirwano ibaye nyuma yuko kumunsi w’ejo hashize havuzwe Kandi intambara ikomeye mubice bya Marangara na Runzenze homuri Groupement ya Tongo muri teritware ya Rutsuru.
Mu makuru yizewe Minembwe Capital News yahawe nuko ibi bice bya Bishingiro na Marangara ndetse na Runzenze byasizwe bitwitswe nizi Nyeshamba zo mu mutwe wa Wazalendo na FDLR barangije barahunga nkuko byavuzwe.