Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Uhuru Kenyatta ari mu ruzinduko muri Uganda arashaka igisubizo ahabwa na Gen Muhoozi Kainarugaba kumutekano w’uburasirazuba bwa RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 8, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uhuru Kenyatta ari mu ruzinduko muri Uganda aho agiye kuganira na Gen Muhoozi Kainarugab a, kukibazo cya M23.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 08/08/2023, saa 7:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya ari mu ruzinduko muri Uganda arashaka igisubizo cya M23 nk’umuhuza w’Abanyekongo washyizweho n’akarere, yahuye n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ashigikira uyu mutwe witwaje intwaro.

Uyu munyapolitiki wabaye Perezida wa Kenya yageze muri Uganda tariki ya 5/08/2023. Kumunsi w’ejo hashize tariki 7/08/2023, Perezida Museveni yatangaje ko bombi bayoboye ibiganiro by’amahoro byabereye muri Entebbe, bikaba byanitabiriwe n’abafatanyabikorwa.

Uyu munsi ku gicamunsi byamenyekanye ko Uhuru yaganiriye n’uyu musirikare usanzwe amwita mukuru we. Na we bahuriye muri Entebbe nyuma y’iyi nama ariko ibyo baganiriye ntabwo byashyizwe hanze.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, hashize igihe gito abarwanyi ba M23 beguye intwaro, Gen. Kainerugaba yasabiye guhabwa umwanya, ukajya mu mishyikirano, asaba umuryango wa Afrika y’iburasirazuba gukemura ikibazo cyawo.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter tariki ya 22/03/2023, yagize ati: “Kuba Umututsi, Umuhema, Umuhima cyangwa Umunyamulenge ntabwo ari icyaha ! M23 imaze imyaka myinshi ishaka ibiganiro by’amahoro. Umuryango wa Afrika y’iburasirazuba ukwiye gutanga ubufasha mu gukemura iki kibazo. Abatutsi mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa ntibakwiye guhohoterwa. Ingaruka zaba mbi cyane.”

Ubu butumwa Gen. Kainerugaba yabugeneye umuryango w’akarere ka Afrika y’iburasirazuba mu gihe ibihugu biwugize byiteguraga kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Democrasi ya Congo kugira ngo zirwanye imitwe yitwaje intwaro irimo M23.

Uhuru we, nk’umuhuza, na we asaba impande zihanganye kugirana imishikirano, ariko akabanza asaba abarwanyi ba M23 kurambika intwaro, bakajya gucumbikirwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo; ibintu badakozwa mu gihe Leta RDC na yo itemera kugirana nabo ibiganiro.

Tags: Gen Muhoozi KainarugabaM23Uhuru Kenyatta
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Muri teritware ya Masisi haravugwa imirwano mishya hagati ya PARECO na APCLS.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?