Perezida wa RDC ari muri Brezil, yabwiye imbaga nyamwinshi ko harabantu bashaka guhungabanya amatora mur RDC ariko kobataza bishobora.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 10/08/2023, saa 6:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatatu, perezida wa Republika ya Democrasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ubwo yari i Belém muri Brezil, yabwiye Abanye-Kongo baba muricyo gihugu ko hari Abantu b’imbere mugihugu n’inyuma yacyo bashaka guhungabanya umutekano wa Matora ateganijwe kuba muri RDC ariko ko batazigera ba bishobora.
Ati: “Hanze n’imbere, ndabizi ko harabahari bakora kugira ngo baza dutobere amatora ariko aba ntibaza bishobora ndabyizeye neza ko umutekano wabyo urinzwe! Kandi nzatsinda ibyo byo ndabyizeye.”
Ibi umukuru w’igihugu ca RDC Félix Tshisekedi, yabitangaje kuruyu wa Gatatu ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu bitatu aribyo Brezil, Indonezia na Republika ya Democrasi ya Congo. N’inama yabereye i Bélim kumurwa mukuru wa Brezil.
Muriyo nama hakaba harimo higwa ubufatanye muby’ubukungu no guhahirana bw’ibi bihugu kwari bitatu. Ikindi nuko banzuye ko munama y’ubutaha izahuza ibi bihugu Brezil, Indonezia na RDC ko izabera kumurwa mukuru wa Republika ya Democrasi ya Congo (Kinshasa).
Perezida Kandi yemeje abanye Congo ko amatora ateganwa kuba muri RDC azaba mu Mezi make arimbere ababwira ko azaba mukwezi kwa Cyuminabiri uyu mwaka.