
Inka za Batutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, zikomeje kunyagwa nabo mu mutwe wa Wazalendo, naho Abahema bakomeje kw’icwa ingabo za RDC zirebera.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 10/08/2023, saa 8:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Nyatura na Wazalendo bakomeje ibikorwa byokwica Inka zabo mubwoko bwa Batutsi ndetse no kuzinyaga.
Uyumunsi kuwa Kane(4), bakaba banyaze inka ninshi za Batutsi, baza nogushimuta abungeri bari baziragiye.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko Abatutsi n’ibyabo bikomeje kwangirizwa kumpamvu zubwoko bwabo! ibi nibibera mubu Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Nkuko Minembwe Capital News yahawe ayamakuru nuko mu masaha yo kugicamunsi Inka zigera kwijana na makumyabiri( 120), nizo zanyazwe, bikemezwa ko izo nka zanyazwe naba bagize umutwe wa Nyatura na FDLR.
Izi nka zanyagiwe mugace kitwa Katonyi, mubice biherereye muri teritware ya Masisi.
Akandi gace Inka za Batutsi zigera 19 zanyagiwemo naho bita Tebero.
Muri Ituri ho biravugwa ko umutwe wa CODECO ukomeje kw’ica abantu. Abicwa bikavugwa ko ari abo mu bwoko bwa Abahema(Tutsi).
Ibibi bikomeje gukorerwa Abatutsi muri Congo Kinshasa, babikorerwa Guverinoma ya Kinshasa irebera. Kugeza ubu ntabutabazi aba Batutsi barabona cangwa ngo leta ivuge ikibazo cyabo.