
Gucyecyeka kwa Mahanga ubwoko bwa Banyamulenge burimo kw’icwa.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 13/08/2023, saa 6:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Iyi ni declaration yakozwe na Olivier Rumenge Rugeyo, akaba yaranditse ku gucyecyeka kwa Mahanga mugihe Abanyamulenge barimo bicwa bazira ubwoko bwabo.
Ati: “Ubwoko bw’Anyamulenge bamwe muribo bahungiye mu Burundi mu mwaka w’2004, nimugihe baribizeye ko bazahabona umutekano wabo bawuhawe na Guverinoma y’u Burundi ndetse n’ubumwe bw’imiryango yamahanga.”
“Nibwo baje kwisanga mw’ibagiro ubwo bagabwagaho ibitero nu mugwi wa FNL. Mu busanzwe uyu mugambwe wanga Abatutsi ariko wagera ku ba komoka muri Congo bikarushaho gukara kuko babyerekanya igihe bakoreye Abanyamulenge Genocide ba baziza ko ari Abatutsi.”
“Aba Banyamulenge bari bacyumbikiwe aho bita mu Gatumba, agace kari hafi n’umupaka wa Congo, akaba ari mu birometero bike na Kavinvira muri Uvira, isanzwe ikoreramo inzego zishinzwe umutekano zari zananiwe gutanga amahoro muri RDC biviramo Abanyamulenge Guhunga. Inzego zishinzwe kubunga bunga umutekano nka DGM, DGDA, Police, ANR na FARDC ariko nubwo bose bakora ntibigeze bashobora gucyunga umutekano arinaho byatangiriye mukugirango Abanyamulenge ba bashe guhungira mu gihugu cyi gituranyi c’u burundi. Ibi bya baviriyemo kwicwa kwabo bicwa nk’inyamanswa abagera 166 bahasize ubuzima barimo abana b’impinja Abasore na bagabo ndetse nabagore barimo naba Kecyuru.
Kugeza yamagingo Guverinoma ya Congo ntaco yigeze itangaza mukuba yagira ico ikoze cyogushaka ubutabera bw’Anyamulenge biciwe mu Gatumba .
Imyaka irimo irababa makumyabiri(20) Abanyamulenge bariciwe mu Gatumba bazira ubwoko bwabo. Umugambwe wa FNL wa Agatho Rwasa, wo ubwawo wiyemereye ko ariwo wakoze ayo mabi.
Guverinoma y’u Burundi, inkiko Mpuzamahanga kugeza ubu baracyecyetse igitangaje iz’inkiko zose zahawe ikirego kugirango zibashe kurenganura abagizweho ingaruka n’ubwo bw’icanyi. Amaraso y’inzirakarengane arataka ariko yabuze ubutabera.”
“Umushinga wokumaraho Abanyamulenge n’ubundi ukaba ukomeje gushirwa mu bikorwa aho nubundi bi basiwe na RED TABARA, FNL imitwe y’inyeshamba y’abanyamahanga bafatanije n’imitwe yimbere mugihugu nka Mai Mai, aba bose barashaka kurimbura Umunyamulenge.”
“Turahamagarira ubumwe bwa bakongomani ndetse n’ubumubwe bw’Amahanga kugiricyo bakoze vuba bahagarike imigambi mibisha ihungabanya ikanasenyera ubwoko bw’Anyamulenge.”
“Ikindi ubutabera mpuzamahanga bugomba gushiramo imbaraga kugirango abasizwe heru bahabwe indishyi ya kababaro.”


I conceive you have mentioned some very interesting details, thanks for the post.