I Bukavu, kwibuka kunshuro ya 19, Abanyamulenge biciwe mu Gatumba byabereye mwitorero rya Carvary Church.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 13/08/2023, saa 5:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abanyamulenge, i Bukavu, bi butse ababo biciwe mu Gatumba bazira ubwoko bwabo Abatutsi. Nu bw’icanyi bwabaye ahagana mu mwaka wa 2004. Abarinyuma y’ubwo bw’icanyi havugwa umugambwe wa FNL, wa Agatho Rwasa ndetse n’itsinda rya ba Mai Mai baje bava muri RDC.
Uyu Muhango ukaba wabereye Grand Séminaire Ruzizi, homuri Komine i Banda, muri Ville ya Bukavu, muri Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Abashitsi bakuru ba bashe kwitabira hari uwaje ahagarariye Meya(Maire de la Ville) n’abandi banyacubahiro batandukanye.
Umwigisha yari umushumba w’itorero rya Carvary. Isengesho ryo gutangira hasenze Umusaza witwa Munyamahoro. Naho Runezerwa Vincent niwe wayobye uyu Muhango.
Ubuhamya bwatanzwe na Muhamiriza uyoboye Shikama Bukavu na Chef Mututa Eliazar Muhasha wa 9.
Bwana Muhamiriza, yagize ati: “Abacu bapfiriye mu Gatumba, bishwe bazira ko ari Abatutsi cangwa se Abanyamulenge. Ibi impamvu tubivuga mu ndimi za Mahanga nu kugira ngo amahanga yumve ibyakorewe Abanyamulenge.”
“kw’Isi hamaze kuba za Genocide zitatu(3) zemewe, iyambere ni yakorewe Abayahudi bishwe arabantu miliyoni zitandatu. Bicwa na Badage bayowe na Hitilere.Iya kabiri ni yakorewe Abanyaromaniya bishwe na Baturukiya. Iya Gatatu ni yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
“Harizindi Genocide zagiye zikorwa ariko zitemewe, hari iyakozwe mu Burundi mu mwaka wa 1972 ndetse niyi yakorerwe Abanyamulenge mu Gatumba ntiziremerwa n’izindi nizindi. Amahanga agira isoni iyo Genocide yakozwe, kubera ko baba bararebeye mugihe yakorwa ga. Muricyo gihe barwanya ababa barayikorewe kugira ngo bataguma kubivuga ariko mukwiye guhagarara mukagaragaza ibimetso bituma yemerwa.”
Bwana Chef Mututa Eliazar Muhasha wa 9, nawe yagize ati: “Ndashimira Imana kuba Abanyamulenge, bakiriho ni mugihe bagize igihe baca mubibazo by’ingutu!! Na none kandi nshimiye Shikama(Mitualité), kuba ikomeje gutunganya ibi byo kwibuka Abacu baguye mu Gatumba. Ibyabaye mu Gatumba si Massacre nkuko benshi ba bivuga ahubwo ni Genocide. Ndasaba ko mwaza mureka kwandika Massacre muze mwandika kwari Genocide.”
Chef yakomeje avuga ko: “Ibibi bikorerwa Abanyamulenge, byatangiye kera muri Mulele mu mwaka wa 1964, hari n’igihe mwapfaga na baturanyi iby’Amasambu bikaza gu hinduka politike ibi birababaje bavandimwe. Abanyamulenge bitwa amazina menshi harimo ko bitwa Abanyarwanda nibindi ibi byose nukwanga Abanyamulenge.”