
Harakorwa Amabarabara azatuma i Mihana yose igize Minembwe ihura.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 14/08/2023, saa 5:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amabarabara ahuza i Mihana yose igize Minembwe, ngo n’igikorwa kigize iminsi gikorwa mukarere k’imisozi miremire y’Imulenge (High Land Of Mulenge). Komine Minembwe, iri muri teritware ya Fizi, Intara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, Muburasirazuba bw’iki gihugu (Eastern DRC).
Kubaka Amabarabara mu Minembwe ni bikorwa byatangijwe na Baturage b’irwanaho muri ya Gahunda yo kw’irwanaho muburyo bwose bushoboka nkuko iyi nkuru twayihawe kuri Minembwe Capital News, nuko byaba birimo gusozwa. Nimugihe hamaze gukorwa i Barabara riva ku Runundu rikagera ku Kabingo kwa Gasare.
Hakaba hamaze kubakwa irindi ryatangiye umwaka wa 2020. Ni Barabara riva ku Runundu rikagera ku Kiziba kw’Isoko.
Kurubu bakaba barimo gutegura kubaka i Barabara riva ku Kiziba rigana ku Wigishigo na Gitavi ndetse nirindi rizagera mu Kalingi ku Mashuri ya Kibati, nkuko twabyiganiwe na Baturage b’irwanaho.
Mu Minembwe hakaba hari hasanzwe i Barabara riva muri Minembwe Centre rigana kwa Mulima ribanjye kunyura i Rundu na Bidegu kwa Chef Rafayeri.
Ibi bikorwa byagiye bikorwa n’igihe barimubihe bigoye by’intambara gusa a Mabarabara arimo gukorwa na Mabarabara y’itaka nimugihe hataraboneka ubufasha cangwa se inkunga.
