Abantu barenga miliyoni bamaze guhunga intambara muri Sudani, mugihe cya mezi ane gusa.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 16/08/2023, saa 3:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
L’ONI, yatangaje ko intambara imaze iminsi ivugwa muri Sudani yatumye abaturage barenga miliyoni bahunga icyo gihugu mugihe cya mezi ane ashize.
Uyu muryango wa b’Ibumbye, wanavuze ko abaturage basigaye imbere mugihugu bariho muburyo bugoranye! Nimugihe ibiribwa biri kubabana bike ndetse na serivisi z’ubuzima zikaba zibona umugabo zigasiba undi.
Amezi ane(4) arashize imirwano ivuza ubuhuha mu murwa mukuru Khartoum hagati y’igisirikare n’umutwe w’itwaje imbunda uzwi nka Rapid Support Forces (RSF), buri gice gishaka gufata ubutegetsi.
Iyi ntambara yakajije umurego muri Khartoum ndetse no mu Ntara ya Darfur. Uburyo bwose bwageragejwe bw’ibiganiro byo guhuza impande zombi nta musaruro byatanze.
Itangazo Loni yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko ibintu aho bigana atari heza kuko abahinzi batakibona uko bahinga, serivisi z’ubuzima zahagaze mu gihe ingaruka z’iyo ntambara ziri kurenga ubushobozi bw’abashinzwe ubutabazi.
Nkuko L’ONI ibivuga ivuga ko abantu bagera mu 1,017,449 nibo bamaze guhunga iki gihugu ca Sudan.
Bakaba baratangiye guhunga mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, abagera mu 3,433,025 nibo bamaze guta ibyabo ariko bahungiye imbere mu gihugu.
Imijyi imaze igihe irimo imirwano abakiyirimo babayeho nabi kuko inzira z’itumanaho zahagaritswe, nta muriro w’amashanyarazi n’ibicuruzwa ntibibageraho uko bikwiriye.
Loni ivuga ko nibura abantu basaga 4000 aribo bamaze kugwa muri iyi mirwano. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereyeho ku kigero cya cyohejuru!