
Abanyamulenge bakomeje guhunguka bava iyo bari barahungiye.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 16/08/2023, saa 3:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuryango wa Ruganza, w’umunyamulenge wari warahunze intambara ahungira mu gihugu ca Zambia, kumunsi w’ejo hashize n’ibwo yongeye kugera mu Bibogobogo ahungutse arikumwe n’umuryango we wose.
Ruganza, n’umugabo ufite umuryango wabana umunani (8) nu mudamu umwe. Kugicamunsi cy’ejo n’ibwo uyu muryango wa Ruganza, wasesekaye mu Bibogobogo. Uwatanze aya makuru kuri Minembwe Capital News, ya yatanze afite akanyamuneza, nimugihe iki gihugu Inyeshamba zo mu mutwe wa Mai Mai Bishambuke, bari bazi ko bakomesheje Abanyamulenge, kurubu bakaba batangiye guhunguka bava mu bihugu bya Mahanga bari barahungiyemo.
Ubushize kandi n’ibwo imiryango ya Banyamulenge igera kuri 22, yahungutse iva Uganda, bagana mu misozi ya Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi, Intara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Si mu Bibogobogo honyine Abanyamulenge bakomeje guhunguka kuko no mu Rurambo haheruka guhunguka abandi Banyamulenge baje bava mu nkambi za Uganda berekeza mu Rurambo homuri teritware ya Uvira.
Intambara, Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, zabaye guhera mu mwaka wa 1996 kugeza ubu zatumye imiryango myinshi ya Banyamulenge, ihunga gusa umubare wa Banyamulenge bamaze guhunga ukaba utazwi kuko bagiye bahungira mu bihugu bitandukanye kw’Isi. Kuri none bakomeje guhunguka basubira mu gihugu Cyabo ca Republika ya Democrasi ya Congo.