
Batatu mubayobozi bo muri leta ya Kinshasa, bafatiwe ibihano na leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 16/08/2023, saa 8:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zafatiye ibihano Abanye-Kongo batatu, ibaziza ibyaha birimo ibyaruswa! ibi n’ibyatangajwe na Minisiteri ibanye n’Amahanga ya Amerika.
Mubafatiwe ibihano harimo Cosma Wilungula Balongelwa wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cya Congo Kinshasa gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN).
Hari kandi na Leonard Muamba Kanda wahoze akuriye Ishami rya RDC rishinzwe imiyoborere mu masezerano y’ubucuruzi mpuzamahanga ku nyamanswa zo mu gasozi n’ibimera (CITES), ndetse na Augustin Ngumbi Amuri usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa CITES ndetse n’umujyanama mu by’amategeko wa ICCN.
Aba bagabo uko ari batatu Amerika ibashinja gukoresha imyanya yabo bakohereza mu bihugu birimo u Bushinwa inyamaswa zirimo inguge, ingagi, Okapi ndetse n’izindi nyamaswa bifashishije inzira zamagendu!!
Iki gihugu ca Amerika kivuga ko ibikorwa byabo bya ruswa binyuranyije na mategeko kandi ko bakora ibikorwa biri mu munzira zidahwitse!
Ibihano Amerika yafatiye aba banye-Congo bibakumira gukandagiza ibirenge byabo ku butaka bwayo.
Usibye bariya bayobozi Amerika yanafatiye ibihano Rose Nsele Ngokali usanzwe ari umugore wa Kanda cyo kimwe na Esther Mwanga Wilungula wa Wilungula kwinjira ku butaka bwayo.
Iki gihugu kivuga ko gufatira ibihano bariya banye-Congo byerekana ko gishyize hamwe n’abanye-Congo bakora uko bashoboye mu guhosha icuruzwa ry’ibinyabuzima no guteza imbere kuryoza ibyaha abayobozi bamunzwe na ruswa.
Amerika kandi yavuze ko igishize imbere kurwanya ruswa isanzwe imunga inyungu rusange, kubangamira iterambere ry’ibihugu ndetse ikanagabanya ubushobozi.