
Igisirikare cya RDC, cyibasiriye leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera u Rwanda.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 17/08/2023, saa 5:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC, zibasiriye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zibashinja gufasha u Rwanda, nimugihe leta ya Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23.
FARDC yatangaje ibi nyuma yumunsi umwe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, aganiriye kuri Telefoni na Perezida Paul Kagame ku kibazo cyo Muburasirazuba bwa RDC.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko Perezida Kagame na Antony Blinken bagiranye “ikiganiro gitanga umusaruro ku bibazo bitoroshye biri hafi y’umupaka wa Congo Kinshasa n’u Rwanda.”
Uyu mukuru wa dipolomasi ya Amerika kandi yasabye Perezida Kagame ko u Rwanda na RDC bafata ingamba zigamije guhoshya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi mu buryo bwa dipolomasi.
Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Général-Major Sylvain Ekenge, nyuma ya kiriya kiganiro yashinje Amerika kwamamaza propagande z’u Rwanda.
Yabwiye abanyamakuru ati: “Abanyamerika barimo kwamamaza poropagande y’u Rwanda igize urwitwazo rwo gugaragaza ko byari ngombwa gutera Congo.”
Mu byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zisaba Congo harimo guhagarika imikoranire iri hagati y’Igisirikare cyayo n’umutwe wa FDLR.
U Rwanda rwakunze kugaragaza iyi mikoranire nk’ikibazo ku mutekano warwo, ndetse rwakunze gushimangira ko ari yo nyirabayazana w’umwuka mubi uri hagati yarwo na Congo.
Gén Ekenge yabwiye itangazamakuru ko FDLR nta kibazo gikomeye iteje ku mutekano w’u Rwanda.
Ati: “FDLR yo mu 1994 iri mu kigero kimwe na Perezida Kagame ndetse nta kibazo gikomeye iteje ku Rwanda. U Rwanda ruri kuyitwaza kugira ngo rutere igihugu cyacu.”
Ekenge kandi yavuze ko RDC ifite Politiki y’Igisirikare idafite aho ihuriye no kwifashisha imitwe yitwaje intwaro kugira ngo ihungabanye umutekano w’ibihugu baturanye.
Yavuze ko bimwe muri ibyo bihugu ahubwo ari bwo bihungabanya umutekano wa Congo Kinshasa.
Uyu musirikare yahakanye ibi mu gihe raporo impuguke za Loni zasohoye muri uyu mwaka yerekana ko Igisirikare cya Congo kimaze igihe gifitanye imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri kiriya gihugu, by’umwihariko uwa FDLR.