Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Igisirikare ca RDC, cyibasiriye leta Zunze Ubumwe za Amerika gushigikira u Rwanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 17, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Igisirikare cya RDC, cyibasiriye leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera u Rwanda.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 17/08/2023, saa 5:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC, zibasiriye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zibashinja gufasha u Rwanda, nimugihe leta ya Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23.

FARDC yatangaje ibi nyuma yumunsi umwe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, aganiriye kuri Telefoni na Perezida Paul Kagame ku kibazo cyo Muburasirazuba bwa RDC.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko Perezida Kagame na Antony Blinken bagiranye “ikiganiro gitanga umusaruro ku bibazo bitoroshye biri hafi y’umupaka wa Congo Kinshasa n’u Rwanda.”

Uyu mukuru wa dipolomasi ya Amerika kandi yasabye Perezida Kagame ko u Rwanda na RDC bafata ingamba zigamije guhoshya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi mu buryo bwa dipolomasi.

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Général-Major Sylvain Ekenge, nyuma ya kiriya kiganiro yashinje Amerika kwamamaza propagande z’u Rwanda.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Abanyamerika barimo kwamamaza poropagande y’u Rwanda igize urwitwazo rwo gugaragaza ko byari ngombwa gutera Congo.”

Mu byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zisaba Congo harimo guhagarika imikoranire iri hagati y’Igisirikare cyayo n’umutwe wa FDLR.

U Rwanda rwakunze kugaragaza iyi mikoranire nk’ikibazo ku mutekano warwo, ndetse rwakunze gushimangira ko ari yo nyirabayazana w’umwuka mubi uri hagati yarwo na Congo.

Gén Ekenge yabwiye itangazamakuru ko FDLR nta kibazo gikomeye iteje ku mutekano w’u Rwanda.

Ati: “FDLR yo mu 1994 iri mu kigero kimwe na Perezida Kagame ndetse nta kibazo gikomeye iteje ku Rwanda. U Rwanda ruri kuyitwaza kugira ngo rutere igihugu cyacu.”

Ekenge kandi yavuze ko RDC ifite Politiki y’Igisirikare idafite aho ihuriye no kwifashisha imitwe yitwaje intwaro kugira ngo ihungabanye umutekano w’ibihugu baturanye.

Yavuze ko bimwe muri ibyo bihugu ahubwo ari bwo bihungabanya umutekano wa Congo Kinshasa.

Uyu musirikare yahakanye ibi mu gihe raporo impuguke za Loni zasohoye muri uyu mwaka yerekana ko Igisirikare cya Congo kimaze igihe gifitanye imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri kiriya gihugu, by’umwihariko uwa FDLR.

Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Haravugwa Imigumuko mu b'Anyeshuri i Goma, nimugihe bakomeje gushimutwa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?