Abayobozi ba Soseyete sivile muma teritware agize igihe muntambara batangiye kwibaza kubijanye na Mashuri?
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 18/08/2023, saa 4:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Soseyete sivile ya Masisi Rutsuru na Nyiragongo, batangiye kwibaza ibibazo birimo uko umwaka wa mashuri wa 2023 na 2024 uko bizagenda, ni mugihe iki gihugu cyitegura gufungura amashuri ariko izo teritware zikaba ziri mubibazo by’intambara.
Iki kibazo bagishize kumeza mugihe hasigaye ibyumweru bibiri(2) gusa ngo amashuri atangire mu gihugu hose.
Utu turere tuvuye kuvuga imyaka ibiri ishize abana baho batiga kubera ibi bice hakomeje kuvugwa intambara n’intambara ihuza M23 n’ingabo za RDC.
Umuvugizi wa Soseyete Sivile muri teritware ya Masisi yagize ati: “Hano muri Masisi, buri munsi abantu barahunga abandi bakicwa ndetse nabandi bagakorerwa ibyamfurambi!
None tugeze igihe cyogufungura amashuri ntacyo Minisitiri w’uburezi arabitangazaho! Kandi aha harabanyeshuri barimubice byafashwe n’inyeshamba .”
Uyu mugabo nubundi yakomeje avuga ko haba hari nabandi banyeshuri bari mu ma kambi y’impunzi babuze ubushobozi kandi ko na babyeyi babo baba badafite uburyo bwokwigisha abo bana kuko ubushobozi aribuke ndetse ko nokubona ibyokurya bibagora akomeza avugako badafite ubushobozi bwokugura ibikoresho byabanyeshuri ndetse bikaba byashimangiwe numwe uri mu nkambi y’Impunzi ziri ahitwa Rugari hafi na Goma kuva mukwezi kwacuminabiri umwaka ushize.
Ishirahamwe ryabigisha naryo rikaba risabisha ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, kugarura umutekano mukarere kayobowe n’inyeshamba za M23 kugirango ba bone uko bakora akazi kabo ka burimunsi.
Uwitwa Fidele Byuma, umuyobozi wi’shirahamwe ryab’Arimu muri Congo nawe yasabye leta ya Kinshasa kugarura amahoro Muburasirazuba bw’iki gihugu, kugirango Abarimu bazabashe kwigisha neza.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko guhera mu mwaka wa 2021 na 2022, aba banyeshuri batiga mubice bya Masisi na Rutsuru nigice ca Nyiragongo. Gusa ngo bamwe mu Mpunzi bahunze bafite ubushobozi bagiye bakomereza amashuri yabo i Goma.
Ibi bibaye mugihe abahagarariye Abanyeshuri muri za Kaminuza, iki kibazo bari bakigejeje kwa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko kugeza none ntikirabonerwa igisibizo.
Tubibutseko M23 iheruka gusohora itangazo muruku kwezi kwa Munani, rihamagarira abanyeshuri na barimu kuza gufungurira amashuri mubice bagenzura kandi bakazira kugihe.