Inyeshamba za ADF zaguye muri Ambushe y’ingabo za Uganda kumunsi w’ejo hashize.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 22/08/2023, saa 12:40pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21/08/2023, Abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshamba wa ADF baguye mugico c’ingabo za Uganda ziri Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo murwego rwo kurwanya izi Nyeshamba.
Izo Nyeshamba zo mu mutwe wa ADF Naru, zarasiwe mukibaya cya Mwalika homuri teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Congo Kinshasa.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, yizewe nuko murico gico hafashwe mo ibikoresho by’agisirikare byabo barwanyi bo mutwe w’iterabwoba.
Mubikoresho byafashwe harimo Imbunda yo mubwoko bwa AK-47, PKM, na Motorola zigera muri zitanu(5), bakoreshega mwitumanaho ndetse bikemezwa ko haguye nabarwanyi benshi ba ADF gusa umubare wabaguye murico gitero cya “Ambushe,” ntibarabasha kumenyekana bose.
Ibi bibaye mugihe Umuvugizi wa Operation Shujaa ihuriyemo ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo n’iza Uganda aheruka gutangaza ko iyo operation ihagaze neza mukumaraho umutwe wa ADF Naru. Ni mugihe baheruka ga kwirukana izo Nyeshamba bazivana mubirindiro byabo bikuru babinjiza amashamba ya Beni.