Umudepite ukomoka muri teritware ya Beni, Gratien Iracan, wo mw’ishaka rya Moïse Katumbi, yatunze agatoki guverinoma ya Congo kuba idashira iherezo kuri Etat de siège kandi akemezako ibya etat de siège biba byararangiye mu mwanka wa 2021.
Depite Gratien avuga ko Etat de siège, iba yaravanweho kuva igihe abaturage basabishije tariki 29/09/2021, ko ihagarara kumpamvu zuko ngo ntamusaruro bayibonyeho ngo nimuricohihe iba yarahagaritswe hagakomeza n’ubundi ubutegetsi bwa Gisivile nkuko bivugwa na Gratien.
Ubusabe bwa baturage bwasabaga ko ubutegetsi bwagisirikare bwahagarara ngo kuko umutekano utigeze uhinduka wakomeje kuba mubi ndetse bakavuga ko uwo mutekano warushijeho kuba mubi.
Nubu kandi Gratien akaba avugako guverinoma itigeze iha agaciro icyemezo cy’Inama Nshinga Mategeko, agasaba ko Minisitiri w’intebe bwana Michel Sama Lukonde ko akwiye gukurikiranwa kucyaha cyokutubaha ubusabe bwa baturage n’ibyo i Nama Nshinga Mategeko yemeje.
Kubwa Depite Gratien, agira ati: “Ntabwo leta ya Sama Lukonde, yigeze yubaha abaturage kandi arizo mbaraga z’igihugu! Iki gikorwa leta ikora n’ubuhemu bukabije. Kuba iNama Nshinga Mategeko nayo itubahwa ngo hakorwe ibyo abaturage ba batoye basaba kuba bitubahirizwa ibi biragayitse canee.”
Irakan, kubwe ashimangira ko Etat de siège, yavanwaho ngo kuko abona ko arintakintu yagezeho Kandi ko binasabwa nabaturage .
I Nama nyungurana bitekerezo yabereye Kinshasa tariki 14/08/2023, iza gusozwa tariki 16 /08/2023, Depite Gratien, we ayifata nkaho yari gamije gusesagura umutungo w’igihugu aho kwita kubaturage bagizweho ingaruka n’intambara zurudaca, Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Tubibutseko i Nama nyungurana bitekerezo yarifite izi ntego:
- Gukuraho ubutegetsi bwa Etat de siège muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru cangwa Kubuha imbaraga bugakomera .
Nyuma y’iyo Nama habayeho gushikiriza Perezida Félix Tshisekedi ibyizwe maze nawe akaza gufata icyemezo cyanyuma. Gusa nkuko bigaragara nuko Perezida Félix Tshisekedi na Minisiteri w’intebe Michel Sama Lukonde, baje kwanzura ko Etat de siège igumaho.