Umuriro wavuye kw’itabi wahitanye ubuzima bwabantu ba biri.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 23/08/2023, saa 2:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuwa Mbere wiki Cyumweru turimo Abantu babiri(2), ba buze ubuzima bivuye ku Nkongi y’umuriro yatwitse inzu abapfuye bari bicayemo nimugihe ba mweragamo Inzoga n’Itabi.
Ubwo iyo Nkongi y’umuriro yadukaga harigihe cyamasaha atanu y’ijoro, ibi bikaba byarabereye i Bukavu, mugace ko muri Komine ya i Banda, muri Quartie ya Panzi, Avenue ya Jean Miruho.
Sosiyete sivile ivugako iyompanuka yabereye muri resitora ya New City, hafi n’umuryango wisoko ya Kamagema aho bahamyako hangiritse ibintu byinshi ndetse hagapfa n’abantu ba biri.
Uwapfuye n’umugabo n’umukobwa. Aba bombi bendaga kurushinga.
Gusa bamwe baturiye iyo Quartier bavuga ko iyo mpanuka yaba yaratewe n’ikibazo cyamashanyarazi aba bivuga bakavuga ko arikibazo cyamasinga yari yaturitse. Ariko mu Makuru ahuriweho n’abenshi babwiye Minembwe Capital News ko iyo mpanuka yavuye kumuriro witabi wahuriranye na Esanse.
Ukuriye Soseyete sivile, muri Panzi, bwana Mweresi Redouta yavuzeko bagerageje guhamagaza i Modoka zishinzwe kuzimya umuriro birangira zibuze umuhanda zacamo kugirango zigere ahabereye iyonkongi y’umuriro.
Uyu mugabo nubundi yavuzeko kuva mukwezi kwagatandatu kuyu mwaka hamaze gusha amazu angana 110 yavuzeko inzu zigera kuri 30 ahitwa Kazaroho 60 ahitwa Malungulungu 3 Rusizi3 naho ahitwa Nyarwisimya 6ahitwa cyi Hamba 2 ahatwa Ruganda ndetse udashizemo n’izindi nzu ninshi zatwitswe numuriro.
Ubu buyobozi bwa Soseyete sivile bukaba buhamagarira abagira neza gufasha abo bantu basizwe heru , ningaruka zizo nkongi zumuriro.
Uwitwa Murhura Machumbiko ukuriye sosiyete civile ya i Banda akaba ahamagarira abaturage kuba maso bakirinda icatera inkongi z’umuriro zikomoka kuri za sola n’ibindi.