
I Ndondo ya Bijombo habaye amakutano y’urubyiruko bashima Imana ikomeje kubarinda Intambara.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 23/08/2023, saa 7:35pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Uruby’iruko rwabasore ba Banyamulenge, bavuka ku Ndondo ya Bijombo, baheruka gukora Amakutano y’ogushima Imana ikomeje kubarinda Intambara.
Nkuko Minembwe Capital News, yabwiwe aya makuru nuko, aya Makutano y’itabiriwe nabantu bingeri zose Kandi bava mubihugu bitandukanye hari abavuye i Burundi, Rwanda, Uganda ndetse n’abandi bava mubindi bice byo muri Republika ya Democrasi ya Congo, hari nka bavuye Bukavu na Uvira abandi mu Minembwe.
Aya Makutano akaba yarabereye mugace ko Mukanogo homuri Groupement ya Bijombo, abera neza mwitorero rya CADEZA.
Umuvugabutumwa akaba yaravuye mugihugu c’u Burundi. Na Makutano yamaze iminsi itatu akaba yaratangiye kuwa Gatanu arangira kuriki Cyumweru.
Muraya Makutano habaye n’ubuhamya bavuga ibitangaza Imana ikomeje gukora muriki gihugu ca RDC nimugihe bavuye mubihe by’intambara gusa kurubu i Ndondo ya Bijombo ikaba ifite agahenge kamahoro ibi byose bavuga ko babikesha Imana yo mw’Injuru.