
Kuruyu wa Gatatu tariki 23 /08/2023 hatoraguwe umubiri wumuntu. Numurambo basanze waraguye muri ruhurura.
Ibi byabereye muri Avenue ya Kazaroho, Quartier Panzi, Komine ya i Banda, mu mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Sosiyete sivile ya i Banda, nyuma y’ibi yatanze amakuru ko uwo murambo basanze warishwe n’Abantu nimugihe basanze uwo murambo ufite imibyimba ndetse n’ibikomere byatewe n’iby’Uma.
Ati: “Ntagushidikanya uwapfuye yarishwe! Kimweho ashobora kuba yari umwe mu Mabandi yarasanzwe yiba hano mu Mujyi wa Bukavu. Umurambo wari muri Ruhurura ijana mazi muri Rusizi.”
Kugeza ubu uwishwe ntarabona benewe akaba aribyo bikekwa ko uwishwe yari i Bandi wibaga hariya muri Bukavu!
Gusa ibi nabyo bimaze gufata intera nkuko bivugwa na Soseyete sivile ya i Banda, aho bavuga ko umujyi wa Bukavu, ukomeje kugaragaramo Imfu n’inshi zivuye ku Mpanuka cangwase i Mpfu zidasobanutse. Ibi Soseyete sivile ikaba irimo kubishinja inzego zishinzwe umutekano muri Bukavu, ahazwi Nkumurwa Mukuru w’Intara ya Kivu yamajy’Epfo.
Uwitwa David Chikulu, wigezeho kuyobora Soseyete Sivile ya i Banda, yahamagariye abaturage guhaguruka bagasaba inzego zishinzwe umutekano kubarindira ibyabo nababo.
Mu minsi ibiri gusa hamaze gutoragugwa imirambo yabantu irenga ibiri nimugihe harundi wataraguwe kuwa Kabiri ndetse hakaba nabandi bishwe hakoreshejwe inkongi y’umuriro kugeza nubu batazi icaba cyarateye iyo mpanuka.
Iyi nkuru dukesha abaturage ba Bukavu, babwiye Minembwe Capital News, ko ibi bikomeje guteza urujijo mu Baturage baturiye umujyi wa Bukavu.
By Bruce Bahanda, tariki 24/08/2023.