I Ngungu ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, biravugwako kumunsi w’ejo ko ntabikorwa byigeze bikorwa muri uwo muhana wa Ngungu , ibi bikaba byari bivuye kurupfu rwumusore wishwe arashwe na Wazalendo azirako ari Umututsi.
Wazalendo n’umutwe ugizwe ahanini nabahoze mu Nyeshamba za Mai Mai na Nyatura, kurubu bakaba bashigikiwe na Guverinoma ya Kinshasa.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko uwo Musore yishwe azira ubwoko bwe Abatutsi, gusa Inkuru dukesha i kinyamakuru Laprunelle CD, kikavuga ko invo yurwo rupfu itaramenyekana.
Abaturage bo murako gace, ubwo baganiraga na Minembwe Capital News, bayibwiye ko nyuma y’urupfu rwuwo Musore aka karere kahise kabamo umutekano muke bituma abaturage bakinga imiryango yamazu birinda gusohoka arinabyo byatumye abacuruzi badacuruza. Abaturage biciwe bo berekeje mu i Kambi yagisirikare murwego rwogusabisha ubutabera.
Umwe murabo baturage yabwiye Minembwe Capital News, ko abagiye mu i Kambi yagisirikare bagiye kubwira inzego zishinzwe umutekano kugirango zifate Wazalendo bashinjwa kwica uwo Musore maze baryozwe ibyo bakoze, ngo mugihe Wazalendo badahanirwa ibyo bakoze banyirikwicwa binjire murugamba rwokwihorera!
Byanavuzwe ko ingabo za RDC zarashe amasasu menshi yaragamije gucecekesha abaturage ubwo bashakaga kunvikanisha amajwi yabo yogutaka kubwakarengane barigukorerwa na Wazalendo.
Twabibutsa ko Abaturage ba Batutsi bo Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, ahanini mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo na Kivu y’Amajyaruguru bakomeje kw’icwa mubihe byinshi bazira ubwoko bwabo Abatutsi. Ibi byabaye mu Minembwe, Masisi nahandi gusa nubwo Abatutsi bakomeza kubyerekana ariko kugeza ubu amahanga ntarumva akarengane kabo nkuko abo baturage babyivugira.
By Bruce Bahanda, tariki 25/08/2023.