
Umugaba w’ingabo w’ungirije za RDC, General Chico Tshitambwe, niwe wayoboye ibikorwa bya Gisirikare byogusoza amasomo bahabwaga n’Abasirikare ba Kenya.
Ibi bikorwa byabereye mu mujyi wa Kisangani, ahari icicaro gikuru cy’u buyobozi bwa zone ya gatatu yagisirikare cya RDC. Uyu muyobozi w’ungirije w’ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa bya FARDC, Generali Chico Tshintambwe, ubwe wenyine niwe wayoboye parade y’ingabo kuruyu wa kane, tariki 24/08/2023.
Gen Chico, ubwo yahabwaga ijambo yavuze mw’izina ry’umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, maze ashimira ibikorwa Ingabo za RDC zigezeho yongera ashishikariza izo ngabo kurwanya imitwe yose bakoresheje ubuhanga bw’imirwano bakuye mu masomo bahawe n’ingabo za Kenya.
Ati: “Inyigisho zose mumaze kubona hano ni muzishire mubikorwa. Mwitegure kurwanya Inyeshamba mwitegure muburyo bwose bushoboka muhangane n’umwanzi uteza umutekano muke mu gihugu.
Major Gen Chico Tshitambwe yongeyeho ati: “Ingabo zacu zuzuye ubushobozi bushobora gukuraho inzira mbi abanzi bose bakoresha muguhungabanya umutekano wa Republika ya Democrasi ya Congo.”
Yakomeje agira ati: “Turi ingabo ninshi kandi dufite ubushobozi bwo kugarura amahoro mugihugu cyacu.”
Twabibutsa ko Major General Chico Tshitambwe, muri iyi parade, yahanguye ingabo zari mukarasisi kurasa mbere yuko bava mu kigo cyagisirikare kiyobowe na Lt General Bauma maze abona kwerekeza i Kinshasa.
By Bruce Bahanda.
Tariki 26/08/2023.