
Umugore y’apfanye n’umwana we w’umukobwa bakaba bazize impanuka y’amashanyarazi. N’impanuka yabaye igihe cyamasaha y’amugitondo c’ejo hashize tariki 28.08.2023.
Iyo Mpanuka yabereye mu muhana wa Mwimbi muri Groupemant ya Irongo, Cheferie ya Ngweshi, muri territoire ya Walungu.
Isoko yacu dukesha ayamakuru yabwiye Minembwe Capital News, ko uyu mugore waruzwi kwizina rya Hortance nu mukobwa we witwa Yvette, bahuye niyi Mpanuka ubwo bari mu murima bariguhinga nibwo ipoto riziritseho insinga zamashanyarazi ryaguye isinga zumuriro zihita zifata uwo mwana w’umukobwa na nyina bahita bitaba Imana.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Gorgette Furaha umudamu wo murako karere kabereyemo ibyo byago yemeza ko iyo Mpanuka yavuye kubikorwa by’umuriro wa Mashanyarazi bitujuje ubuziranenge byakozwe na Soseyete yazanye umuriro muruwo muhana.
Nubundi Gorgette Furaha akaba ahamagarira abayobozi bako karere kuba bafata ingingo zikingira abaturage impanuka ndetse bagatanga n’indishi y’akabagaro.
By Bruce Bahanda.
Tariki 29.08.2023.
Georgette @ Bruce