Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Gen Kale Kayihura warumaze igihe afunzwe muri Uganda Urukiko rwa Gisirikare rwahanaguyeho ibya byose yashinjwaga.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 31, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Urukiko rw’Igisirikare cya Uganda, rwahagaritse burundu ibirego byose byaregwaga Gen Kale Kayihura wigeze kuyobora Igipolisi cya Uganda, washinjwaga ibyaha birimo gushyigikira Abapolisi bavuzweho gushimuta no gusubiza mu Rwanda Abanyarwanda bari impunzi.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Ibyaha byaregwaga Kayihura; birimo kunanirwa gucunga ibikoresho by’urugamba, no kunanirwa kugenzura abofisiye ba Polisi, ndetse n’ubushimusi.

Icyemezo cyo kumukuriraho ibyaha byose yaregwaga, cyafashwe kuri uyu wa Gatatu, imbere y’Abacamanza barindwi, bari bayobowe na Brig Gen Freeman Robert Mugabe.

Ku wa 24.08.2023, Gen Kale Kayihura yari yaje imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari ryobowe na Perezida warwo Lt Gen Andrew Gutti, kugira ngo yiregure ku byaha yakekwagaho. Yari yabanje gutabwa muri yombi afatiwe mu rugo rwe ruri i Kashagama mu Karere Lyantonde.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hagati ya 2010 na 2018, Gen Kayihura yahaye imbunda nto za masotera abantu batabyemerewe by’umwihariko abamotari.

Aba bahawe izo mbunda, na bo bashinjwe kuba barabangamiye ibikorwa byo kwiyamamaza by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, byaberaga mu bice binyuranye by’Igihugu cya Uganda.

Ubushinjacyaha bwaregaga kandi Gen Kayihura gushyigikira ibikorwa by’Abapolisi mu gushimuta no gusubiza mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amatageko Abanyarwanda bari impunzi ndetse na bamwe mu Banya-Uganda.

Ubwo ibirego bye byaseswaga kuri uyu wa Gatatu, Inteko y’Ubushinjacyaha yari iyobowe na Lt Col Raphael Mugisha na Pte Regina Nanzala, bavuze ko bahawe itegeko ryo guhagarika ibirego byose byashinjwaga Kayihura.

Kayihura amaze guhanagurwaho ibi byaha, yagaragaje ko yishimye cyane, anashimira Perezida Yoweri Museveni kuba yarumvise gutakamba kw’Abanyakisoro, akamubabarira. Yagize ati: “Nabonye ubutabera kandi nabonye ukubohorwa. Si uku kubohorwa mufite, ni ukubohorwa kuryoshye. Ntabwo mwabyumva. Wishimira ukubohorwa gusa iyo wakubuze.”

Uyu musirikare ahanaguweho ibyaha mbere y’uko we na bagenzi be bari ku rutonde rushya rw’abajya mu kiruhuko cy’izabukuru basezererwa ku mugaragaro. We azakomereza ubuzima mu mwuga w’ubunyamategeko.

By Bruce Bahanda.

Tags: Gen Kale KayihuraYahanaguweho ibyaha byose yaregwaga
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Mu Mujyi wa Goma, hongeye kugaruka ituze nyuma yuko Wazalendo bakoze imyigaragambyo yokwamagana ingabo za Monusco n'ingabo za EAC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?