Kumunsi w’ejo hashize tariki 31/08/2023, abungeri b’inka za Batutsi barishwe abandi barakomereka bazirako baragira Inka za Batutsi. Ibi bikorwa bya kinyamanswa byabereye mubice bya Nyamure na Majagi mubirometre bike na Karenga, muri teritware ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Mu makuru dukesha Isoko ya Minembwe Capital News, yizewe nuko hishwe abungeri batatu(3) bakaba barishwe batemaguwe undi umwe(1) arakomereka bikabije! N’inka ninshi ziranyagwa. Aba bungeri byavuzwe ko arabo kwa Mwangachuchu Eduard, muriyiminsi ari gukurikiranwa n’Ubutabera bwa Kinshasa aho bu mushinja ko akorana nabanzi b’igihugu gusa ibi ngo biteye amakenga nimugihe uyu Mugabo yaba azira ko ari Umututsi.
Nkuko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News, abarinyuma y’ubwo bw’icanyi haravugwa Imitwe irimo FDLR yasize ikoze Genocide mu Rwanda, Nyatura ndetse na Wazalendo. Izi Nyeshamba zikaba zizwiho gukorana byahafi n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo nubwo muriyiminsi bisa nibitoroshe mubice bya Goma nimugihe izi Nyeshamba za Wazalendo ziheruka gukozanyaho n’ingabo za FARDC . Uku gukozanyaho bikaba byaravuye mugihe Wazalendo bari mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo z’umuryango wa b’Ibumbye (Monusco) n’ingabo za EAC.
Kugeza ubu ntiharamezwa umubare wabantu baba baraguye muriyo myigaragambyo gusa ngo abapfuye ngobashobora kurenga 70, leta yo yemeza ko hapfuye Wazalendo 10.
By Bruce Bahanda.
Tariki 01/09/2023.